Abanyeshuri 7 bafunzwe bakurikiranweho kugirira urugomo abarimu

Abanyeshuri barindwi bafashwe bakekwaho gukorera urugomo abarimu bo kuri GS Runaba iherereye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye TV na Radio 1 ko abanyeshuri barindwi bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakorewe abarimu bo ku ishuri rya GS Runaba riherereye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera.

Aba banyeshuri bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranywe n’inzego zibishinzwe.

Amakuru arambuye ku miterere y’iki kibazo cyabaye kuri GS Runaba ku wa 24 Kamena 2026 agaragaza ko uru rugomo rwakorewe abarimu batatu.

Abarimu bakoreweho urugomo bakandagazwa ni Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vianney w’imyaka 45, Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.
Abanyeshuri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro bakoze uru rugomo bategereje ibihano bijyanye n’amategeko agenga ikinyabupfura mu mashuri, mu gihe uburezi n’inzego z’umutekano bakomeje gushishikariza abanyeshuri ikinyabupfura n’ubwubahane.

Abanyeshuri 7 bafunzwe bakurikiranweho kugirira urugomo abarimu (Photo:Instagram Radio/tv1)

Ibitekerezo