Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yafunguye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umutwe w’Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara (EASF).
Ayo mahugurwa ari kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru. Yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu Burundi, Kenya, Sudani, Zimbabwe no mu Rwanda.
Abayitabiriye bazahabwa ubumenyi ku murongo wa politiki ugenga ubutumwa bwa EASF no ku buryo bwo gushyira mu bikorwa inshingano za bo. Intego ni ukubafasha kujya mu butumwa bafite imyiteguro ihagije, bakorana ubunyamwuga kandi bubahiriza amahame y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ay’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Amahugurwa abanziriza koherezwa mu butumwa ni kimwe mu bikorwa EASF isanzwe ikoresha mu gutegura abapolisi. EASF ivuga ako abarangije amahugurwa nk’ayo bashyirwa ku rutonde rw’abapolisi bashobora kwifashishwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na wo ukora ku buryo bwo guhuza amahugurwa ahabwa abapolisi bitegura bene ubwo butumwa.


Ibitekerezo