Imiryango y’abanyeshuri bazize inkongi y’umuriro yabaye mu Mujyi wa Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 kugira ngo ibasezereho bwa nyuma.
Abari aho babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amasanduku 27 yari yagejejwe ku ishuri riri muri Komine ya Ibanda, aho umuhango wo gusezera ku bapfuye wabereye mbere y’uko bajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Ruzizi.
Iyo nkongi yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 10 Nzeri 2026, igera ku mashuri ya Furaha na Ujamaa. Abanyeshuri benshi baguye mu mubyigano ubwo bageragezaga guhunga umuriro; abandi barakomereka, bamwe bajyanwa kuvurirwa mu byumba by’indembe. Amakuru yatangajwe na Associated Press avuga ko umuriro watangiriye mu nzu yari hafi y’ayo mashuri, mbere yo kuyakwirakwizamo.
Umuhango wo kubashyingura wari wabanje guteganywa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ariko wimurirwa kuri uyu wa Mbere kubera gutinda kw’imyiteguro n’ibikoresho, nk’uko byatangajwe na Dunia Masumbuko Bwenge, umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo mu butegetsi bwa AFC/M23 bugenzura Bukavu.
Umubare w’abapfuye wagiye utangazwa mu buryo butandukanye. AFC/M23 yari yatangaje abanyeshuri 26, mu gihe ababonye imyiteguro yo gushyingura bavuze ko hari amasanduku 27. AP na yo yatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 26 bapfuye. Kugeza ubu, impamvu yateye inkongi iracyakorwaho iperereza, naho Leta ya RDC ikorera i Kinshasa yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga.

Ibitekerezo