Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, yakiriye intumwa z’ihuriro rya politiki rishinzwe amatora PEP-AAAP zamushyikirije ibyifuzo by’uko abaturage bazagishwa inama mbere y’ibiganiro by’igihugu biteganyijwe.
Izo ntumwa zari ziyobowe na Tony Kanku Shiku, umwe mu bayobozi b’iri huriro. Laurent Batumona, Perezida wa PEP-AAAP, yasomeye Tshisekedi inyandiko ikubiyemo ibyifuzo by’ihuriro ku buryo ibitekerezo by’abaturage byakusanywa mu ntara zitandukanye za RDC, harimo n’Umujyi wa Kinshasa nk’uko ikinyamakuru 7sur7 cyabitangaje.
Nk’uko Ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, iri huriro ryamumenyesheje ko riteganya kuzenguruka intara 26 z’igihugu, risobanurira abaturage gahunda y’ibiganiro kandi ribashishikariza kuzabigiramo uruhare. Jean-Claude Masangu Mulongo, wavugiye izo ntumwa nyuma y’inama, yavuze ko ibyifuzo bya bo bigamije gufasha igihugu gushakira ibisubizo birambye ibibazo bya politiki n’umutekano. Tshisekedi yashimye icyo gitekerezo.
PEP-AAAP ivuga ko ifite abadepite 45 mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, bari mu matsinda abiri. Iri huriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi rivuga ko ryifuza ko ibitekerezo by’abaturage byo mu bice bitandukanye by’igihugu byahabwa umwanya mu biganiro.
Iyi nama ibaye mu gihe imyiteguro y’ibiganiro by’igihugu igikomeje. Mu ijambo yatangaje muri iyi nama, Tshisekedi yavuze ko bigamije gushimangira amahoro, ubumwe bw’Abanye-Congo no kuvugurura imikorere ya Leta. Yatangaje ko komite itegura ibiganiro izabanza kumugezaho raporo, mbere y’uko atangaza ku mugaragaro igihe bizabera n’uburyo bizayoborwa.

Ibitekerezo