Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026 Urukiko rwa Manhattan rwategetse ko Ivan Beerkus na Angela Nikolau buriye inyubako ya Empire State, i New York barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, ku byaha birindwi bakurikiranyweho birimo: kwangiza ibikorwaremezo, gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ku bushake n’ibindi.
Ubwo aba bombi barekurwaga, basohotse mu Rukiko bafatanye agatoki ku kandi ndetse bahita basomana.
Ivan Beerkus (Ivan Kuznetsov) na Angela Nikolau ni ab’Abarusiya bazwiho gukora ibikorwa byo kurira inyubako ndende cyane ku Isi.
Mu minsi ishize, bafatiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurira umunara w’inyubako ya Empire State Building ireshya na metero 443.
Ku wa 1 Nyakanga 2026, Ivan Beerkus yazamukanye na Angela Nikolau ku gasongero ka Empire State Building. Ageze yo, atera ivi amwambika impeta y’urukundo bamarayo iminota 10 mu kirere.
Bakimara kumanuka, Polisi y’i New York (NYPD) yahise ibata muri yombi, ndetse kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026 bireguye mu rukiko rwa Manhattan ku byaha birindwi birimo kwangiza ibikorwaremezo n’ubujura, gusa baje kurekurwa by’agateganyo bakurikiranwa bari hanze.
Beerkus na Nikolau bagaragaye muri filime mbarankuru yo mu 2024 ya ‘Skywalkers: A Love Story’, bazwiho kurira inzu ndende zo mu bice bitandukanye by’Isi. Bivugwa ko batuye i New York.


Ibitekerezo