Ku wa Kabiri w’ejo hashize tariki ya 3 Ugushyingo 2026, abakozi barenga 100 bo muri Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakoze imyigaragambyo basaba kwishyurwa agahimbazamusyi bavuga ko bamaze igihe bategereje.
Iyi myigaragambyo yabereye imbere ya Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta, mu murwa mukuru Kinshasa, aho abo bakozi bafunze imihanda bakoresheje inzitizi zitandukanye ndetse banatwika amapine y’imodoka zimwe na zimwe.
Radio Okapi ivuga ko iyo myigaragambyo ikiba, Polisi yahise itabara ikoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambyaga, nyuma y’uko ibikorwa byabo byari byahungabanyije imirimo isanzwe ikorerwa muri ako gace.
Nk’uko aba bakozi babitangaje, imyigaragambyo yabo yatangiye ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, ubwo bateraniraga imbere ya Minisiteri y’Imari basaba kwishyurwa amafaranga y’agahimbazamusyi bemererwa.
Bavuga ko kugeza ubu bahawe gusa amafaranga ajyanye n’igihembwe cya mbere cy’umwaka, mu gihe andi atarishyurwa kubera icyo bita inzitizi zishingiye ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi.
Umwe mu bakozi bari bitabiriye imyigaragambyo yagize ati: “Turaharanira uburenganzira bwacu. Ntabwo dusaba amafaranga mashya, ahubwo turasaba agahimbazamusyi twemerewe kandi amafaranga yako yarateganyijwe”.
Aba bakozi basabye inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke, bavuga ko kudahabwa ayo mafaranga bikomeje kugira ingaruka ku mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Bashimangira kandi ko kutishyurwa ako gahimbazamusyi binyuranyije na politiki yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ishyirwa imbere n’ubuyobozi bw’igihugu.
Kugeza ubu, abayobozi ba Minisiteri y’Imari n’iya Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta bari bataragira icyo batangaza ku byo abo bakozi basaba.

Ibitekerezo