ADEPR yabonye abayobozi bashya

Text size

Itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR) ryatangaje ko ryashyizeho abayobozi bashya b’Inama Nkuru yaryo, basimbura abari bamaze gusoza manda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ku wa 26 Nzeri 2026, Itorero ryavuze ko Inama Nkuru yateranye uwo munsi igatora Bonaventure Urimubwe nk’Umuyobozi wayo.

Uwineza Gladys ni we watorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru ya ADEPR.

Aba bayobozi bashya basimbuye Nsanzabozwa Pascasie, wari Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR, na Me Twayigize Jean Claude, wari Umuyobozi Wungirije wayo.

Itangazo rya ADEPR rigaragaza ko aba bayobozi batigeze bahagarikwa kubera amakosa cyangwa ibindi bibazo. Ahubwo basimbuwe nyuma yo gusoza manda yabo ku wa 25 Nzeri 2026.

Ubuyobozi bwa ADEPR bwabashimiye uburyo barangije inshingano bari barahawe, buvuga ko bazikoze neza. Iri torero ntiryatangaje igihe manda y’abayobozi bashya izamara.

Past. Ndayizeye Isaie, Umushumba mukuru wa ADEPR. Ifoto: The New Times

Ibitekerezo