Agahinda i Bugesera: Umugabo yatemwe mu mutwe n’umujura witwaje umuhoro aranamwiba
Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ngeruka, haravugwa igikorwa cy’urugomo gikomeye cyabaye mugitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2026, aho umugabo witwa Uwihoreye Jean D’Amour yategewe mu muhanda n’umugizi wa nabi utaramenyekana, akamukorera urugomo rukomeye.
Amakuru atangazwa na BTN TV avuga ko ibi byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri za mugitondo (5h20), ubwo uyu mugabo yari ku igare ageze mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Nyakayenzi, ahazwi nko kwa Gahingiriza, aho bivugwa ko yari agiye kwifotoza mu kuzahabwa indangamuntu koranabuhanga.
Biravugwa ko uwo mugizi wa nabi yamutegeye mu nzira, akamukubita inkoni bikomeye kugeza amuguye hasi, nyuma akamukomeretsa bikabije amutemesha umuhoro inshuro ebyiri mu mutwe no munsi y’ugutwi.
Nyuma yo kumugirira nabi, uwo mugizi wa nabi yahise amwambura igare yari atwaye, telefone igendanwa ndetse n’ikofi, ahita atoroka.
Uwihoreye Jean D’Amour yahise ajyanwa kuvurizwa ku Bitaro bya Nyamata aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze iki gikorwa cy’ubugome ndetse anashyikirizwe ubutabera.

Kanda kuri iyi link urebe iyi nkuru: https://web.facebook.com/share/p/1LaZDhDtNy
