Bugesera: Umugabo yarumye umunwa w’umunyerondo arawumira
Umunyerondo witwa John wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, mu Kagari ka Nyabagendwa, yakorewe urugomo n’uwitwa Alexis, ubwo Alexis yarwanaga n’umugore we, maze John yajya kubakiza, Alexis akamukubita ndetse amuruma n’umunwa arawumira.
Nk’uko BTN TV yabitangaje, umugore wa Alexis avuga ko umugabo we ari we wahohoteye uyu munyerondo uzwi ku mazina ya Kanyamahanga John.
Yagize ati: “Nagiranye ikibazo n’umugabo wanjye, umunyerondo aje kudukiza baragundagurana. Njye nahise niruka ndahunga”.
Umwe mu banyerondo barikumwe na John, ari na we wamujyanye kwa muganga, yavuze ko Alexis yari yanasinze.
Ati: “Hari nko mu masaa saba, tubona abaturanyi ba Alexis baraje bati: ‘Nimudutabare’. Tubabaza uko bigenze bavuga ko mu nzu bari kunigagurana. Turazamuka. Tuhageze dusanga bari kugundagurana inzugi yazimennye, abana bari gusakuza. Twinjira mu gipangu, tuhageze Alexis aca inyuma akingira inyuma tugumamo imbere. Ni nwo barwanye n’uyu mugenzi wanjye, Alexis amukubita ingumi ari na yo yatumye abyimba mu maso….aramufata amiruma umunwa”.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nzaroriherezo Zabron, yavuze ko uyu muryango umaze igihe kinini ubaho mu makimbirane ndetse ngo umuntu ashobora kujya kubakiza akaba yahasiga ubuzima , ari yo mpamvu ubuyobozi ari bwo bwigirayo.
Yagize ati: “Hanze nta kibazo yari afite ariko iwe mu rugo habaho kutumvikana. Ahanini ugushyamirana gushobora gushingira ku nzoga kuko iyo atanyoye nta jambo rye wakumva. Ubutabazi bw’ibanze twakoze ni ukugeza kwa muganga uwakomeretse, undi na we arakurikiranwa n’inzego”.
Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko atari ubwa mbere Alexis akubise umugore we kuko ngo uwo ari uwa kabiri yazanye nyuma y’uko uwa mbere azahajwe n’inkoni akigendera.
Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye.

