AmakuruUbuzima

Bugesera: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza apfuye azira kwiba ibiti

Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama mu kagali ka Kanzenze, haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo witwa Mbarushimana Emmanuel wapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abagabo batatu bamushinjaga ubujura.

Amakuru yatangajwe na BTN TV avuga ko aba bagabo bafatanye Mbarushimana ibiti bitatu kandi asanzwe akekwaho ubujura, bahita bamufata baramukubita bikomeye kugeza anegekaye. Abaturage bo muri ako gace babwiye umunyamakuru ko yakubiswe inkoni nyinshi kugeza ananiwe kguhagarara.

Nyuma yo kumunegekaza, ngo bamujyanye imbere y’urugo rwe aho yari atuye, ari na ho yaje gushiriramo umwuka.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uru rupfu rwabateye ubwoba n’agahinda, cyane cyane kubera uburyo rwabaye mu buryo bw’urugomo bukabije.

Amakuru akomeza avuga ko abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Abaturage bari kwa nyakwigendera (Ifoto yakuwe ku ipaji ya Facebook ya BTN TV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *