Agahinda i Louisiana: Umugabo yishe abana umunani barimo n’abe barindwi
Umugabo umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yishe abana be barindwi ndetse n’undi mwana umwe utari uwo mu muryango we, mu gikorwa cy’iraswa cyabereye mu Mujyi wa Shreveport, muri leta ya Louisiana. Polisi yavuze ko ibi byabaye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu rugo.
Amakuru yatangajwe na CBS, ifatanya na BBC muri Amerika, agaragaza ko abo bana bishwe bari bafite imyaka iri hagati y’umwaka umwe na 14.
Iraswa ryatangiye ku Cyumweru mugitondo ahagana saa kumi n’imwe, ku isaha yo muri ako gace. Polisi ivuga ko ukekwaho icyaha yarashe abantu 10 mbere yo guhunga.
Umuvugizi wa polisi ya Shreveport, Chris Bordelon, yavuze ko abapolisi bahise batangira kumushakisha, baza kumugeraho baramurasa na we arapfa.
Abagore babiri, barimo nyina w’abo bana, bakomeretse bikomeye kandi barimo kuvurirwa mu bitaro.
Ukekwaho icyaha yamenyekanye ku izina rya Shamar Elkins, nk’uko byemejwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro by’ubuyobozi bw’Akarere ka Shreveport.
Polisi yavuze ko mbere yo kujya mu rugo aho yiciye abo bana umunani, Elkins yabanje kurasa umugore wari mu muhanda. Muri abo bana bishwe, umwe ntabwo yari uwo mu muryango we.
Hari umwe mu bana wagerageje kurokoka yiruka ajya mu rugo rw’abaturanyi aho yahamagariye inzego z’umutekano. Undi mwana wa cyenda na we yarokotse asimbutse ava ku gisenge cy’inzu, ubu akaba ari mu bitaro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Shreveport, Tom Arceneaux, yavuze ko iki ari kimwe mu byago bikomeye byabaye muri uwo mujyi, agaragaza ko byateye intimba abaturage bose.
Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane. Imiryango yabuze aba yo irababaye, abapolisi na bo barababaye, ndetse n’abakora mu nzego z’ubuvuzi n’ubutabazi”.
Iri raswa riri mu byahitanye abantu benshi muri Amerika kuva muri Mutarama 2024, ubwo abantu umunani bicirwaga mu Mujyi wa Joliet, muri leta ya Illinois, nk’uko imibare y’umuryango Gun Violence Archive ibigaragaza.
Nyuma yo gukora ibi byaha, ukekwaho icyaha yagerageje guhunga yiba imodoka ku ngufu, ariko aza gukurikiranwa n’abapolisi bamugeraho muri Paruwasi ya Bossier, aho bamurashe akitaba Imana.

