Mu mujyi muto wa Minab uherereye mu majyepfo ya Iran, haracyagaragara ibisigazwa by’ishuri ribanza rya Shajareh Tayyebeh Primary School, ryabaye ahantu h’amarira n’agahinda nyuma y’igitero cy’ibisasu cyahitanye abantu benshi, barimo abana benshi bari baje kwiga nk’uko bisanzwe.
Aho iri shuri ryahoze ryuzuye urusaku rw’abana biga, bakinira mu kibuga ndetse n’abarimu babigisha, ubu hasigaye ibirundo by’amabuye, ibyumba byasenyutse n’inkuta zicitsemo kabiri. Imiterere y’aho hantu iracyibutsa ubukana bw’igitero cyahinduye ubuzima bw’imiryango myinshi.
Umwarimukazi Amaineh Nademi w’imyaka 33 y’amavuko agenda yitonze hagati y’ibisigazwa by’iri shuri ubwo yari kumwe n’umunyamakuru wa BBC wari wasuye ahahoze iri shuri. Azi neza aho buri cyumba cyari giherereye: aho abakobwa bigiraga, aho abahungu bigiraga, ibiro by’umuyobozi ndetse n’icyumba cy’amasengesho. Icyumba yigishagamo abanyeshuri b’abakobwa bo mu mwaka wa mbere cyahindutse umuyonga.
Ku wa 28 Gashyantare 2026, mu masaha ya mbere y’intambara yahanganishije Amerika, Israel na Iran, iki kigo cy’amashuri cyarashwe n’igisasu mu gihe abana bari bakiri ku ishuri.
Ibiro by’Ubushinjacyaha byo muri Minab byatangaje ko abantu 156 bamaze kwemezwa ko bapfiriye muri icyo gitero, barimo abana 120, umugore wari utwite ndetse n’umwana yari atwite.
Abasesenguzi b’intambara bavuga ko ibimenyetso byinshi byakusanyijwe bigaragaza ko ishuri ryarashwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yo kwitiranya iri shuri n’ikigo cya gisirikare cya Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) kiri hafi ya ryo.
Nubwo Leta y’Amerika itigeze yemera ku mugaragaro ko ari yo yarashe iri shuri, ibitangazamakuru byinshi byo muri icyo gihugu byatangaje ko iperereza rya gisirikare ry’ibanze ryerekanye ko bishoboka cyane ko habaye ukwibeshya kwaturutse ku makuru ashaje yifashishwaga mu kugena ibitero.
Amaineh avuga ko uwo munsi watangiye nk’indi yose.
Kubera ko hari mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, abanyeshuri babanje guteranira mu cyumba cy’amasengesho basoma Korowani mbere yo gusubira mu byumba by’amashuri.
Yari yatangiye kwigisha abanyeshuri be inyuguti nshya y’ururimi rw’Igiperisi, ariko nyuma haza kumvikana amakuru y’ibitero byari byatangiye hirya no hino muri Iran. Umuyobozi w’ishuri yahise ategeka ko ishuri rifungwa, abarimu batangira guhamagara ababyeyi kugira ngo baze gufata abana ba bo.
Mu banyeshuri 15 yigishaga, hasigayemo batanu gusa.
Amaineh avuga ko yumvise iturika rya mbere hafi y’ishuri. Yari ari muri koridoro asubira mu ishuri gufata abana.
Ati: “Nkigera ku muryango ngo nsohoke, igisasu cyahise gikubita ishuri. Ikintu cyankubise ku mutwe, nanjye n’abana twese kiratujugunywa.”
Akomeza avuga ko umwotsi mwinshi wahise wuzura icyumba ku buryo atashoboraga kubona n’abana yari afashe.
Ati: “Nta mwuka mwiza twabashaga guhumeka. Numvise irindi turika, numva abana barira, abantu basakuza, hanyuma inyubako yose ihita isenyukira icyarimwe.”
Nubwo yari yakomeretse bikomeye, yabashije gushyikiriza abantu bari hasi bamwe mu bana bari bagihumeka mbere yo gusohoka anyuze hagati y’umuriro n’ibirundo by’amabuye.
Ageze ku irembo ry’ishuri, yahasanze ababyeyi benshi bari bahageze bihuta, bamwe banambaye ibirenge.
Mu kanya gato, yaje kumenya ukuri gukomeye: benshi mu bana n’abarimu bari bagitsikamiwe n’ibisigazwa by’inyubako.
Amaineh amaze imyaka itandatu yigisha muri iri shuri.
Iyo yibuka uwo munsi, ntashobora kwibagirwa amazina y’abanyeshuri n’abarimu bahaburiye ubuzima.
Abarimo Adrina wigaga mu mwaka wa mbere, wapfanye na nyina ku ngazi; Fatemeh wigaga mu mwaka wa kabiri; abanyeshuri benshi bo mu mwaka wa gatandatu yigeze kwigisha; umuyobozi w’ishuri, umwungirije, umwarimu wa siporo ndetse n’uwigishaga Korowani.
Abatabazi batabaye n’ibidasanzwe
Mu minota mike nyuma y’iturika, abatabazi ba Iranian Red Crescent Society bageze aho byabereye.
Reza Besharati, umwe mu batabazi ba mbere bageze kuri iryo shuri, avuga ko imihanda yari yuzuye imodoka n’ababyeyi birukaga bashaka abana ba bo.
Ati: “Twatangiye gushakisha twizeye ko hari uwo twasanga akiri muzima. Ariko ikibabaje ni uko nta n’umwe twasanze agihumeka.”
Avuga ko imirambo myinshi yari yangiritse bikomeye ku buryo hari aho babonaga ukuboko gusa cyangwa ukuguru gusa.
Imiryango myinshi yamenye abana ba yo ibashingiye ku nkweto cyangwa imyenda bari bambaye.
Reza avuga ko hari umwe mu bo bafitanye isano wahoraga amusaba ati: “Nshakira umwana wanjye.”
Ariko ntiyashoboraga kumubwira ko uwo mwana yari yamaze gupfa.
Ati: “Twese twarariraga.”
Iperereza riracyakomeje
Perezida Donald Trump yabanje gushinja Iran icyo gitero, ariko ntiyigeze atanga ibimenyetso.
Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yavuze ko igisirikare cy’Amerika kidatera ibisasu ku basivili ku bushake kandi ko hatangijwe iperereza ryimbitse.
Nyamara kugeza ubu, ibyavuye muri iryo perereza ntibiratangazwa ku mugaragaro.
Abasesenguzi bifashishije amashusho y’ibyogajuru n’isesengura rya videwo bagaragaje ko ibisasu byakoreshejwe bishobora kuba ari Tomahawk cruise missiles, ubwoko bw’ibisasu buzwi cyane bukoreshwa n’ingabo z’Amerika.
Amashusho ya satellite yanagaragaje ko ikigo cya IRGC cyegereye ishuri na cyo cyarashwe inshuro nyinshi.
Amakuru agaragara kuri interineti mbere y’igitero yerekanaga neza ko aho hantu hari ishuri rifite amazina, aderesi ndetse n’ibice by’abakobwa n’abahungu.
Abayobozi ba Iran bavuga ko ibyo bigaragaza ko amakuru yo kwibasira icyo gice atakoranywe ubushishozi buhagije.

Agahinda kabaye ubuzima bwa buri munsi
Kilometero nke uvuye kuri iri shuri hari irimbi rishyinguwemo benshi mu bana n’abarimu bishwe.
Buri mugoroba imiryango ya bo irahateranira.
Ababyeyi bahanagura ifoto z’abana ba bo, bagasenga amasaha menshi.
Masoumeh Mehran Shekhabadi, nyina wa Setayesh wari ufite imyaka icyenda, aza buri munsi ku mva y’umukobwa we.
Yibuka ko ageze ku ishuri yabonye umwotsi mwinshi, ibice by’imibiri y’abana n’umusatsi wa bo bitatanye hose.
Umuryango wa Setayesh wamaze igihe utazi niba umukobwa wa bo yapfuye. Nyina avuga ko yabajijwe inshuro nyinshi ibara ry’amasogisi yari yambaye.
Yasubije ko yari ay’umuhondo woroshye. Ni yo masogisi yamufashije kumenya umurambo w’umukobwa we. Setayesh yarotaga kuzaba umwarimukazi.
Nyina ati: “Yakundaga gutondeka ibipupe bye akabibwira ati ‘Ndi umwarimu wanyu’. Uwo ni wo wari inzozi ze.”
Intambara n’ingaruka ku basivili
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko ibyabereye i Minab byongeye kwerekana ko intambara z’iki gihe zidakunze gutandukanya abasirikare n’abasivili, cyane cyane iyo hakoreshejwe ibisasu birebire cyangwa amakuru atari yo mu kugena aho kurasa.
Nubwo amategeko mpuzamahanga asaba impande ziri mu ntambara kurinda abasivili n’ibikorwaremezo birimo amashuri, ibitaro n’insengero, raporo zitandukanye zigaragaza ko muri byinshi mu bice by’intambara ayo mategeko akunze kutubahirizwa.
Mu myaka yashize, amashuri menshi yo muri Ukraine, Gaza, Sudan, Yemen n’ahandi yagiye yangizwa n’intambara, ibintu bituma ibihumbi by’abana babura uburenganzira bwo kwiga ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
“Icyaha cy’aba bana cyari ikihe?”
Leta ya Iran yakomeje gukoresha ibyabereye i Minab nk’urugero rw’ingaruka intambara yagize ku baturage b’inzirakarengane.
Ariko ku babyeyi bahaburiye abana, amagambo ya politiki nta cyo ahindura ku gahinda bafite. Amaineh akomeza gusura imva z’abanyeshuri yigeze kwigisha.
Ku rukuta rw’urwibutso hari amafoto y’abana, abarimu n’ababyeyi bavuye mu rugo bajya ku ishuri muri icyo gitondo, ariko ntibongera gusubirayo.
Nyina wa Setayesh asoza agira ati: “Icyaha cy’aba bana cyari ikihe? Ese bari bitwaje imbunda? Oya. Bari bafite ikaramu, amakayi, ibitabo n’isakoshi y’ishuri. Bari bagiye kwiga gusa.”
Ibyabereye i Minab bikomeje kuba kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uko intambara ishobora gusiga inkovu z’igihe kirekire ku baturage basanzwe, cyane cyane abana, kandi bikibutsa amahanga ko kurinda abasivili ari inshingano idakwiye kwirengagizwa n’impande zose ziri mu makimbirane.

Ibitekerezo