Akaga ku miryango y’Abanyapalestina i Qusra

Imiryango igera kuri 12 y’Abanyapalestina yasabwe kuva mu ngo za yo muri Qusra, mu gace ka West Bank kigaruriwe na Israel, ubwo ingabo z’icyo gihugu zakoraga igikorwa cyo gusenya ibirindiro byari byubatswe n’Abisirayeli muri ako gace nta burenganzira.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane w’ejo hashize nyuma y’iminsi Abisirayeli b’intagondwa bagose ingo eshatu z’Abanyapalestina, bafunga inzira zibageraho ndetse bahagarika amazi n’amashanyarazi. Abaturage bavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kubatera ubwoba no kubahatira kuva ku butaka bwa bo.

Amashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane yagaragaje imodoka nyinshi z’inzego z’umutekano za Isirayeli, zirimo imashini nini zisanzwe zikoreshwa mu gusenya no gukuraho ibintu. Andi yafashwe ku manywa yerekanaga abasirikare n’abapolisi benshi mu muhanda ugana muri uwo mudugudu uherereye mu majyepfo ya Nablus.

Ingabo za Isirayeli, IDF, zatangaje ko zasenye ibirindiro bibiri Abisirayeli bari bubatse binyuranyije n’amategeko. Zasobanuye ko ingabo zoherejwe muri Qusra zari zigamije kurinda abaturage no kubungabunga umutekano.

Icyakora, abaturage bavuga ko imiryango yari ituye mu ngo zagoswe yabanje gutegekwa kuzivamo, bamwe bahungira mu yindi nzu. Indi miryango 11 yo mu bindi bice bya Qusra na yo yasabwe kuva mu mazu ya yo mu gihe ibikorwa bya gisirikare byari bikomeje.

Nyuma y’amasaha agera ku 10, imwe muri iyo miryango yemerewe gusubira mu rugo, ariko ivuga ko yasanze ibintu bya yo byatatanyijwe. Umuturage umwe yavuze ko ibiribwa byose byari muri firigo ye byajugunywe, ndetse akabura amadolari 1,500, ni ukuvuga hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. IDF yabajijwe kuri ibyo birego, ariko ntiyahita igira icyo ibitangazaho.

Umuvugizi wa Isirayeli yamaganye ibikorwa byo kugota ingo z’Abanyapalestina, avuga ko biteye isoni kandi bitemewe. Yijeje ko hazakorwa iperereza kandi ababigizemo uruhare bagafatwa.

Iki kibazo cyanenzwe kandi n’Ambasaderi w’Amerika muri Isirayeli, Mike Huckabee, wavuze ko kugota imiryango no kuyima ibikenerwa by’ibanze ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Inkuru za Reuters na Associated Press zigaragaza ko iki kibazo kibaye mu gihe ihohoterwa ryitirirwa Abisirayeli batuye muri West Bank rikomeje kwiyongera.

Imiryango mpuzamahanga ifata inyubako za Isirayeli muri West Bank nk’izinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, nubwo ubutegetsi bwa Israel butemera iyo myumvire.

Abasirikare bagose ingo z’Abanyapalestina (Ifoto: EPA)

Ibitekerezo