Indege ya Flydubai yari ivuye i Dubai yerekeza i Tel Aviv muri Isirayeli, yahinduriwe inzira igwa ku kibuga cy’indege cya Tabuk muri Arabiya Sawudite, nyuma y’ikibazo cyabereye mu cyumba cy’abapilote. Kapiteni wayo n’umupilote umwungirije bajyanywe mu bitaro, nk’uko ubuyobozi bw’icyo kibuga bwabitangaje.
Iyo ndege yakoraga urugendo FZ103 yahinduye icyerekezo ku wa Gatatu, hashize hafi amasaha abiri ihagurutse. Nyuma gato, abapilote bamenyesheje abashinzwe kugenzura ingendo zo mu kirere ko bafite ikibazo gisaba ubutabazi bwihutirwa.
Indege yatangiye kumanuka vuba, igera ku butumburuke bwa metero hafi 5,200 mu minota ibiri. Nyuma yaho, yaguye ku kibuga cya Tabuk saa mbiri n’iminota 44 za mu gitondo, ku isaha yo muri ako gace.
Flydubai yatangaje ko abagenzi bose bari batekanye kandi ko barimo kwitabwaho. Ubuyobozi bw’ikibuga cya Tabuk bwo bwemeje ko abapilote bombi bajyanywe mu bitaro, ariko ntibwasobanura mu buryo burambuye ibyabaye mu cyumba bayoboreramo indege.
Bamwe mu bagenzi babwiye itangazamakuru ryo muri Isiraheli ko umwe mu bapilote yateye mugenzi we icyuma. Icyakora, ibyo bavuze ntibirahamye ku mugaragaro.
Abagenzi banavuze ko abandi bapilote babiri bari bicaye mu gice cy’inyuma cy’indege bagiye imbere, bagafasha kuyiyobora no kuyimanura ku kibuga cya Tabuk.
Umwe mu bagenzi witwa Almog Itali yavuze ko abo bari abapilote b’inyongera, bari bateganyijwe kuyobora urundi rugendo. Yavuze ko umwe muri bo yari Umwongereza, undi akomoka mu kindi gihugu cyo mu Burayi atavuze izina.
Nubwo abagenzi batanze ubuhamya ku byo bakeka ko byabaye, icyateje ikibazo mu cyumba cy’abapilote n’uko cyagenze ntibiratangazwa mu buryo bwemewe.

Ibitekerezo