Akari ku mutima wa Minisitiri Uwihanganye nyuma yo gusimbuzwa

Jean de Dieu Uwihanganye, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo gusimburwa muri izi nshingano, avuga ko yishimiye amahirwe yahawe yo gukorera igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Uwihanganye yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, ndagushimira ku mahirwe mwampaye yo gukorera igihugu ndetse n’ubuyobozi, inkunga n’ubufasha mwankomeje guha mu rugendo rwose. Ndashimira kandi ikipe ya MININFRA ku kazi gakomeye no ku mikoranire myiza twagiranye. Nzahora niteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi nifurije abayobozi bashya ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, amahirwe inshingano zabo.”

Uwihanganye yari yaragizwe Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA muri Kamena 2024, ashinzwe gukurikirana ibikorwa remezo bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Mbere yo kwinjira muri guverinoma, yari asanzwe ari umwe mu badipolomate bafite ubunararibonye, aho yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore. Muri izo nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Singapore, cyane cyane mu nzego z’ishoramari, ikoranabuhanga, imiyoborere n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Azwi kandi nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga bw’u Rwanda ndetse no gukurura ishoramari rifasha mu iterambere ry’igihugu.

Nubwo atakiri muri MININFRA, Uwihanganye yavuze ko azakomeza gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda no gutanga umusanzu aho azaba ari hose.

Ubutumwa bwe bwafashwe nk’ikimenyetso cyo gushimira no guha icyubahiro abayobozi bakorana na we, mu gihe igihugu gikomeje guhinduranya bamwe mu bayobozi hagamijwe gukomeza kunoza imikorere y’inzego za Leta.

Uwihanganye Jean de Dieu (Ifoto: X)

Ibitekerezo