Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yanze kwemeza Lawrence Muganga wari uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa by’imbere mu gihugu na Perezida Yoweri Museveni, nyuma y’impaka zikomeye zishingiye ku bwenegihugu bwe.
Muganga yari yabwiye abadepite ko ari umwe mu Banyarwanda baba muri Uganda bazwi n’amategeko y’icyo gihugu, ariko ashimangira ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda afite, ko atigeze avukira mu Rwanda kandi ko atanarubamo.
Icyakora, ibisobanuro bye ntibyanyuze Inteko Ishinga Amategeko, yahisemo kutamwemeza mu nshingano yari yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Depite Daudi Kabanda yavuze ko kutemezwa kwa Muganga bidafitanye isano n’uko ari Umunyarwanda nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko byatewe n’ibibazo byagaragaye ku bwenegihugu bwe. Yavuze ko hari amakuru yemejwe n’iperereza rya komite y’Inteko agaragaza ko Muganga yaba afite pasiporo eshatu zirimo iya Uganda, iya Canada n’iy’u Rwanda, mu gihe we yabihakanye.
Kabanda yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Uganda bemejwe mu myanya ya leta, bityo ko kuvuga ko Muganga yanze kwemezwa kubera inkomoko ye ari ugukwirakwiza amakuru atari yo.
Kugeza ubu Lawrence Muganga ntaragira icyo atangaza ku cyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko BBC yabitangaje.
Mu gihe Muganga atemejwe, abandi baherutse kugenwa muri guverinoma bo bemejwe nyuma yo gusobanura ibijyanye n’ubundi bwenegihugu bari bafite. Mu bo byavuzwe harimo Adonia Ayebare na Calvin Echodu, bombi bakekwagaho kugira ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko bemera kubwamburwa bagasigarana ubw’Abagande.
Amategeko ya Uganda ateganya ko abantu bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa bwinshi badashobora guhabwa imyanya imwe n’imwe yo ku rwego rwo hejuru muri leta, harimo n’imyanya y’abaminisitiri.


Ibitekerezo