Akazi ko gutoragura umwanda w’imbwa kamuhinduriye ubuzima
Emma Garner avuga ko gutoragura umwanda w’imbwa byamuhaye uburinganire bwiza hagati y’akazi n’ubuzima bwe bwite, ndetse nta gitutu agira—uretse igihe imbwa zarwaye impiswink’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza.
Uyu mugore ukunda inyamaswa yatangaje uko yabashije kugera ku nzozi zo kwigurira inzu, abikesha akazi ko gutoragura umwanda w’imbwa. Emma Garner, w’imyaka 45, yavuze ko yaguze inzu ye y’ibyumba bine ifite agaciro k’ibihumbi 195 by’amapawundi, akoresheje amafaranga yakuye muri ako kazi.
Yashinze sosiyete ye yita ku isuku n’imibereho y’amatungo yitwa “The Dog Poo Professionals” mu 2014, nyuma aza kubigira akazi k’igihe cyose mu 2016, ubwo yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi ke ka buri munsi yakoraga kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho yari amaze imyaka 11 akora nk’usesengura ibibazo by’indishyi mu kigo cy’amategeko.

Mu myaka icumi ishize, Emma avuga ko ubu yinjiza amafaranga arenze inshuro enye z’umushahara yahoraga ahembwa, wari amapawundi 20,000 ku mwaka. Ubu amafaranga ye ageze ku rwego rwo hejuru y’imibare y’imibare itanu.
Akomeza avuga ko ubu afite abakiriya benshi ku buryo akazi ke gahoraho, akorera amagana y’abantu buri cyumweru mu bice bya West na South Yorkshire. Igiciro cye gitangirira ku mapawundi 14 mu cyumweru ku mbwa imwe, hiyongeraho amapawundi 4 kuri buri mbwa y’inyongera.
Emma, ukomoka i Wakefield muri West Yorkshire mu Bwongereza, avuga ko aka kazi ari cyo cyemezo cyiza kurusha ibindi byose yafashe mu buzima bwe. Yagize ati: “Gutoragura umwanda w’imbwa byahinduye ubuzima bwanjye. Byampaye uburinganire bwiza hagati y’akazi n’ubuzima bwanjye bwite, kandi nta gitutu ndiho, ari na cyo nifuzaga nkiri mu kazi k’amategeko”.
“Byanampaye ubushobozi bwo kwigurira inzu no kwigenga mu by’imari, ibintu ntari narigeze ntekereza ko bizashoboka. Kubera ko nahoranye imbwa n’amafarashi, nari nsanzwe mbimenyereye, ntibyigeze bingora. Gusa ikintu kibi kurusha ibindi muri aka kazi ni igihe hari ibyatsi birebire, kuko bisaba kubishakisha cyane, bikagorana cyane cyane iyo imbwa zarwaye impiswi”.


