Icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko abashinzwe kukirwanya bavuga ko hari indi mbogamizi ikomeye kurusha virusi ubwayo: amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, akomeje guteza urwango n’urugomo rwibasira abaganga, abakorerabushake n’ibigo nderabuzima.
Mu mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, umwe mu bakorerabushake ba Croix-Rouge, Daniel Uyirwoth Welo, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’ibihe bikomeye ubwo bari bagiye gushyingura mu buryo bwizewe umuntu wari wazize Ebola.
Yagize ati: “Bamfashe banturutse inyuma, batangira kunkubita ibipfunsi, bansagarira n’imihoro ndetse n’amafuni. Twari twagiye gukora akazi ko kurinda ubuzima bw’abaturage, ariko twisanze natwe turi mu kaga”.
Daniel yavuze ko abaturage babarwanyije bashakaga gufungura isanduku yari irimo umurambo kugira ngo barebe niba koko harimo umuntu wapfuye, kuko bari bamaze kumva ibihuha bivuga ko abakozi ba Croix-Rouge bajya bashyingura amasanduku arimo ubusa kugira ngo babone inkunga z’amahanga.
Hari n’abandi basakuje bavuga bati: “Ebola ni ibinyoma, ntabwo ibaho.” Ayo magambo ni yo yatumye imbaga irakarira abakozi b’ubuzima, bamwe barakomereka bikomeye.
Ibihuha bikomeje kubangamira urugamba rwo kurwanya Ebola
Guhera hagati muri Gicurasi 2026, Ebola yongeye kwaduka mu burasirazuba bwa RDC. Imibare yatangajwe na Guverinoma igaragaza ko abantu barenga 1,700 bamaze kwandura, mu gihe abarenga 580 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.
Icyakora, aho kugira ngo abaturage bafatanye n’inzego z’ubuzima, hari benshi bemera amakuru y’ibinyoma arimo ko:
- Ebola ari uburyo bwo gushaka amafaranga ava mu baterankunga mpuzamahanga.
- Abaganga ari bo banduza abaturage nkana.
- Hari abantu bicwa kugira ngo babakuremo ibice by’umubiri.
- Ebola ari uburozi cyangwa amarozi, atari indwara.
Abahanga mu buzima bavuga ko ayo makuru atuma abarwayi batihutira kujya kwa muganga, abandi bagahisha abarwayi mu ngo zabo, ibintu bituma ubwandu bukomeza gukwirakwira.
Ibigo bivura Ebola biratwikwa, abaganga barahunga
Mu minsi ishize, abaturage bo mu gace ka Bafwabango batwitse ikigo cyita ku barwayi ba Ebola nyuma yo kutemeranya n’inzego z’ubuzima ku buryo umurambo w’umuntu bakekaga ko yazize Ebola wagombaga gushyingurwa.
Muri izo mvururu, umupolisi umwe yahasize ubuzima, abandi bantu barakomereka.
Si ubwa mbere ibi bibaye. Mu mpera za Gicurasi, abaturage bo muri Rwampara na bo batwitse ibikoresho n’amahema yakoreshwaga mu kwakira abarwayi ba Ebola nyuma y’uko umuryango umwe wabujijwe gutwara umurambo w’umuvandimwe wabo ngo bamushyingure uko babyifuzaga.
BBC Verify dukesha iyi nkuru ivuga ko yabashije kugenzura nibura ibitero 12 byibasiye ibikorwa byo kurwanya Ebola, ariko umubare ushobora kuba munini cyane kuko hari ibiba mu bice bya kure bitamenyekana.

Kuki gushyingura abazize Ebola bikorwa mu buryo budasanzwe?
Abahanga mu buzima basobanura ko umuntu wapfuye azize Ebola aba agifite virusi nyinshi mu mubiri, ku buryo gukorakora umurambo, kuwoza cyangwa kuwusoma bishobora kwanduza abandi.
Ni yo mpamvu inzego z’ubuzima zisaba ko abazize Ebola bashyingurwa n’amatsinda yihariye yambaye imyambaro ibarinda kwandura.
Ariko muri RDC, nk’uko impuguke mu mico n’imibereho Julienne Anoko yabivuze, gushyingura umuntu ni umuhango ukomeye cyane.
Yagize ati: “Abantu bambara imyenda y’icyubahiro, bakaririmba, bagasezera ku muntu wapfuye, bakamukoraho bwa nyuma kuko bemera ko aba atangiye urugendo rushya.”
Iyo iyo mihango ihagaritswe kubera amabwiriza yo kwirinda Ebola, hari imiryango ibifata nk’aho yimwe uburenganzira bwo guha icyubahiro uwa bo.
Dr Aimé Mbonda Noula, ukorera Ihuriro Mpuzamahanga rya Croix-Rouge, yavuze ko hari abaturage bahitamo guhunga ingo za bo iyo umuntu apfuye bakeka ko yazize Ebola.
Ati: “Batinya ko nibamenyesha ubuyobozi bazahita bajyanwa mu kato. Hari n’abata umurambo aho uri bagahunga”.
Abandi bavuga ko ibigo bivurirwamo Ebola ari ahantu umuntu ajya gupfirayo, bityo bakanga kujyanayo n’iyo barembye.
Kutizerana kwatewe n’amateka y’intambara
Abasesenguzi bavuga ko kutizera inzego z’ubuzima bifitanye isano n’amateka maremare y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Imyaka myinshi y’intambara, imitwe yitwaje intwaro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu na coltan, ndetse n’ivangura ry’inyungu z’ibihugu n’ibigo by’amahanga byatumye abaturage benshi batakariza icyizere ubuyobozi no ku miryango mpuzamahanga.
Dr Jean-Vivien Mombouli, umaze imyaka afasha ibihugu byo muri Afurika guhangana na Ebola, avuga ko iyo abaturage batizeye ababafasha, birushaho kugora guhangana n’icyorezo.
Haracyashakishwa urukingo n’umuti
Iki cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, bukaba butarabonerwa urukingo cyangwa umuti byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Icyakora, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ryatangiye kugerageza imiti ibiri ishobora kuvura ubu bwoko bwa Ebola. Abashakashatsi bavuga ko nibigaragara ko iyo miti ikora neza, bishobora gufasha kugabanya impfu no guhangana n’iki cyorezo.
Hagati aho, inzego z’ubuzima zikomeje gushimangira ko uburyo bwizewe bwo gushyingura abazize Ebola, gukurikirana abahuye n’abarwayi, kwihutisha isuzuma no kuvura abanduye ari byo bizafasha guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Umunyamabanga Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, aherutse kuvuga ko intambara ikomeye kurusha izindi atari iyo kurwanya virusi gusa, ahubwo ari iyo kongera kubaka icyizere hagati y’abaturage n’abaganga.
Yagize ati: “Iyo abaturage bizeye abakozi b’ubuzima, ni bwo Ebola ishobora gutsindwa. Ariko iyo amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwira, aba afasha virusi kurusha ikindi kintu cyose”.

Ibitekerezo