Mu gihe kera abantu benshi bafataga ko kuguma imyaka myinshi mu kazi kamwe ari byo byabafasha kuzamurwa mu ntera no kongererwa umushahara, ubu urubyiruko rwo mu gisekuru cya Gen Z ruri guhindura iyo myumvire. Ahubwo benshi bahitamo gusimburanya akazi kenshi bagamije kwagura ubumenyi, kongera amahirwe yo kuzamurwa mu ntera no kubona imishahara myiza.
Iyi myitwarire mishya yiswe “Lily Padding”, yagereranyijwe n’igikeri gisimbuka kiva ku kibabi kimwe kiri hejuru y’amazi kikajya ku kindi, buri gisimbuka kikagifasha kwegera aho kigana.
Yageze ku nzozi ze nyuma yo guhindura akazi inshuro nyinshi
Umunyamerikakazi Brittany Harris-Nelson, ufite imyaka 32, avuga ko urugendo rw’umwuga we rwabaye nk’urwo kubyinira ku rukoma, aho buri kazi yakoraga kamwegerezaga intego ye.
Uyu mugore ubu akora nk’Umwungiriza w’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abanyeshuri muri Kaminuza ya Wake Forest University i Winston-Salem muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru muri Amerika. Ni umwanya yari amaze igihe kirekire yifuza kugeraho.
Mu myaka hafi icumi ishize, yagiye ava mu kazi kamwe ajya mu kandi muri za kaminuza zitandukanye agamije kwiyungura ubumenyi n’ubunararibonye bwari kumufasha kugera ku ntego ze.
Muri rusange, yakoze imirimo 10 itandukanye muri kaminuza esheshatu, aho yatangiriye akiri umunyeshuri akora imirimo itandukanye, nyuma aza kubona akazi k’igihe cyose.
Yabaye ushinzwe imicungire y’ibiro, umujyanama ushinzwe kwakira abanyeshuri bashya, umujyanama w’abanyeshuri ndetse aza kugera ku mwanya akoraho ubu.
Nubwo atifuje gutangaza umushahara ahembwa muri iki gihe, avuga ko guhindura akazi bitatumye umushahara we uzamuka cyane ako kanya, ahubwo byamuhesheje inyungu zirimo kongererwa iminsi y’ikiruhuko gihemberwa, ubwizigame bwa pansiyo n’izindi nyungu zitangwa n’umukoresha.
Ati: “Buri kazi nakoze kanyigishije ibintu bishya kandi kangaragariza uburyo butandukanye bwo gukora. Iyo mibereho yose ni yo yanteguye gukora inshingano mfite uyu munsi.”
Gen Z ni yo iyoboye iyi nzira nshya
Impuguke mu by’umurimo zivuga ko uburyo bwa “Lily Padding” bwiganje cyane mu rubyiruko rwa Generation Z, ari bo bavutse hagati ya 1997 na 2012.
Aba bakiri bato ntibakibona akamaro ko kumara imyaka myinshi mu kazi kamwe, ahubwo bahora bashakisha ahandi hantu habafasha kwiga ubumenyi bushya no kwitegura imyanya ikomeye kurushaho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga gishakira abantu akazi cya Randstad mu 2024, bwakorewe ku bakozi 11,250 bo hirya no hino ku Isi, bwagaragaje ko umukozi wo mu gisekuru cya Gen Z amara impuzandengo y’umwaka umwe n’amezi make (1.1 years) mu kazi ke ka mbere.
Ku rubyiruko rwa Millennials (abavutse hagati ya 1981 na 1996), impuzandengo ni imyaka 1.8, mu gihe ab’ibisekuru bibabanjirije bo bamara hafi imyaka itatu mu kazi kamwe mbere yo kukavamo.
Gusimburanya akazi bishobora kongera umushahara
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza mu 2025 n’ikigo cy’imari Wealthify, bwagaragaje ko abantu bahinduye akazi nibura inshuro enye mu myaka 10 ishize bahembwa impuzandengo y’ama-Pounds 39,276 ku mwaka, mu gihe abagumye ahantu hamwe bahembwa impuzandengo y’ama-Pounds 30,088.
Ibi bivuze ko abasimburanya akazi binjiza amafaranga arenga hafi 31% ugereranyije n’abaguma igihe kirekire mu mwanya umwe.
Yakoze imirimo myinshi mbere yo kuba umwanditsi ukunzwe
Undi muntu watanze urugero ni Adam Smiley Poswolsky, ubu ufite imyaka 42, akaba ari umwanditsi w’ibitabo n’umuvugizi utanga ibiganiro ku rwego mpuzamahanga ku muco mwiza wo gukorera hamwe.
Aho gukomera ku kigo kimwe, Poswolsky yakoze mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, imiryango idaharanira inyungu, ibigo byigenga ndetse n’ibikora ibikorwa by’ubuhanzi.
Mu myaka 15 yakoze imirimo myinshi irimo kuyobora imishinga muri Peace Corps, kwigisha Icyongereza muri Kaminuza ya Harvard, gushakira aho bafatira amashusho filime za Warner Bros, gukora mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Barack Obama mu matora ya Perezida wa Amerika yo mu 2008 ndetse no gukora nk’umushakashatsi muri think tank.
Avuga ko buri kazi yajyagamo yabaga azi neza ubumenyi agiye kuhakura ndetse n’uko buzamufasha mu ntambwe ikurikira.
Ati: “Buri gihe nashakaga ikintu gishya, ariko nanamenyaga neza ubumenyi nari mfite bwo kujyana mu kazi gakurikiyeho.”
Uyu munsi avuga ko ubwo bunararibonye bwose ari bwo bwamugejeje ku mwuga akora wo kwandika ibitabo no gutanga ibiganiro ahembwa amafaranga menshi.
Impuguke: Urubyiruko rushaka gukura vuba
Nicola Grant, ushinzwe abakozi muri sosiyete y’ubwishingizi ya Hiscox yo mu Bwongereza, avuga ko abantu benshi cyane cyane abakiri bato batagitekereza umwuga nk’umurongo umwe ugenda uzamuka buhoro buhoro.
Ahubwo bashaka kwagura ubumenyi bwabo mu gihe gito kugira ngo bashobore guhangana n’isoko ry’umurimo rihinduka buri munsi.
Ati: “Ibyo abantu bategereje ku kazi byarahindutse. Bashaka ibintu bitandukanye, umuvuduko wo kwiga no kubona ubumenyi buzaba bugifite agaciro no mu myaka iri imbere.”
Na Lucy Kemp, inzobere mu miyoborere y’abakozi n’itumanaho mu kigo cy’ikoranabuhanga La Fosse, yemera ko “Lily Padding” atari uburyo bw’igihe gito ahubwo ari ahazaza h’isoko ry’umurimo.
Avuga ko urubyiruko rwabonye ko ubudahemuka ku mukoresha umwe budahora butanga ibihembo bihagije, bityo rugahitamo kubaka umwuga rushingiye ku bumenyi rufite aho gushingira gusa ku myaka rumaze mu kazi.
Yongeraho ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19, abantu benshi batagifite amahirwe menshi yo kwigira ku bakozi bagenzi babo kuko bakorera kure (remote work), ndetse n’uko ubwenge buhangano (AI) bwatangiye gukora imirimo y’ibanze.
Ni yo mpamvu urubyiruko rushaka kwimukira ku yindi mishinga, izindi nzego cyangwa ibindi bigo kugira ngo rwige ubumenyi buzaba bukenewe mu myaka itanu cyangwa irenga iri imbere.
Ese “Lily Padding” ni nziza kuri buri wese?
Abasesenguzi b’isoko ry’umurimo bavuga ko nubwo guhindura akazi bishobora kongera amahirwe yo kuzamurwa mu ntera no kongera umushahara, bisaba kubikora ufite intego isobanutse. Guhindura akazi kenshi nta mpamvu yumvikana bishobora gutuma abakoresha bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko umuntu adakunda kumara igihe ahantu cyangwa ko adafite kwihangana.
Impuguke zigira inama urubyiruko ko mbere yo kuva mu kazi rwakibaza niba aho rugiye ruzabafasha kongera ubumenyi, kubaka umuyoboro w’abafatanyabikorwa (network), cyangwa kubona amahirwe yisumbuyeho.
Ku ruhande rwa Brittany Harris-Nelson, avuga ko atareba umwuga nk’aho umuntu agera agahagarara.
Ati: “Umwuga wanjye ni urugendo rukomeza. Buri munsi mba nkiri kwiga no gukura.”
Iyi myumvire ni yo iri gutuma urubyiruko rwinshi ku Isi rutakibona akazi nk’ahantu ho kumara imyaka myinshi, ahubwo rukakubona nk’urwego rwo kwiyubakira ejo hazaza binyuze mu kwagura ubumenyi, ubunararibonye n’amahirwe mashya.

Ibitekerezo