Algeria: Inkongi yibasiye ikigo cy’imfubyi, ihitatana benshi

Abantu bagera kuri 11 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cyita ku mpfubyi giherereye mu nkengero z’Umujyi wa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria, mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2026, abandi bantu 19 barakomereka, nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi rw’iki gihugu.

Iyi nkongi yadutse mu kigo cy’impfubyi giherereye mu gace ka Mohammadia, mu burasirazuba bw’Umujyi wa Algiers. Abashinzwe kuzimya umuriro bahise batabara kugira ngo barwanye uwo muriro ndetse banatabare abari muri icyo kigo.

Urwego rushinzwe kurengera abasivili muri Algeria (Civil Protection) rwatangaje ko umubare w’abapfuye ari abantu 11 mu gihe iperereza n’ibikorwa byo kuzimya umuriro byari bikomeje. Ntabwo rwahise rutangaza impamvu yateye iyo nkongi cyangwa ngo rugaragaze imyaka y’abitabye Imana nk’uko amakuru ya France24 abitangaza.

Mu bakomeretse, 10 muri bo bagize ibikomere byatewe n’umuriro mu buryo butandukanye, mu gihe abandi bagize ibindi bikomere bitatewe n’umuriro. Abatabazi kandi bavuze ko babashije gukura mu nyubako abantu batanu bafite ubumuga kugira ngo babakize uwo muriro.

Abayobozi ba Algeria bavuze ko ibikorwa byo gushakisha amakuru ku cyateye iyo nkongi ndetse no gusuzuma ibyangiritse byari bigikomeje. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari ikibazo cy’uburyo inyubako yari iteye, ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa indi mpamvu yaba yarateye uwo muriro.

Algeria iri mu bihe by’ubushyuhe bukabije

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Algeria iri guhura n’ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bwibasira ibice bitandukanye by’igihugu. Ubushyuhe bwinshi bwatumye ibyago by’inkongi byiyongera, cyane cyane mu bice byumagaye ndetse no mu mashyamba.

Nk’uko ikinyamakuru cya Leta, APS, cyabitangaje gishingiye ku makuru y’Urwego rushinzwe kurengera abasivili, kuva ku itariki ya 8 Nyakanga hamaze kuzimwa inkongi zigera kuri 913 hirya no hino mu gihugu.

Abashinzwe ubutabazi bakomeje gusaba abaturage kwitondera ibikorwa byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane muri iki gihe cy’ubushyuhe bwinshi. Bavuze ko uburangare, ibikoresho by’amashanyarazi bitameze neza cyangwa ibikorwa by’abantu bishobora kongera ibyago by’umuriro.

Ibibazo by’umutekano w’ibigo byita ku bana

Iyi nkongi yongeye kuzamura impungenge ku bijyanye n’umutekano w’ibigo byakira abana badafite ababyeyi cyangwa abandi bantu babitaho. Abahanga mu by’umutekano bavuga ko ibigo nk’ibi bigomba kugira uburyo buhoraho bwo gukumira inkongi, harimo ibikoresho byo kuzimya umuriro, inzira zo gutoroka mu gihe habaye ibyago ndetse n’amahugurwa ahoraho ku bakozi.

Mu bihe byashize, Algeria yagiye ihura n’inkongi zitandukanye, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi iyo ubushyuhe buzamuka cyane. Leta yagiye ishyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’inzego z’ubutabazi no gukaza ingamba zo gukumira inkongi.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku bantu bahitanywe n’iyi nkongi, abari batuye muri icyo kigo ndetse n’icyateye umuriro ntaratangazwa mu buryo burambuye, mu gihe iperereza rigikomeje.

Iyi foto yafashwe mbere igaragaza abazimyamuriro bo muri Algeria bazimya inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Ghardaia, uherereye nko ku bilometero 600 mu majyepfo y’umurwa mukuru Algiers, ku wa 16 Werurwe 2024. Farouk Batiche / AFP

Ibitekerezo