Inkongi zikomeje kwibasira Uburayi, imihanda yafunzwe, abantu barimurwa

Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’Uburayi, zigasiga zangije amashyamba, zigasenya ibikorwa remezo, zigateza impungenge ku buzima bw’abaturage ndetse zigahitana bamwe mu bari mu butabazi.

Mu Bufaransa, mu Butaliyani no muri Esipanye, ibihumbi by’abaturage byamaze kwimurwa mu bya bo kugira ngo barindwe kugerwaho n’izi nkongi, mu gihe inzego z’ubutabazi zikomeje guhangana n’umuriro ukwirakwira ku muvuduko ukabije bitewe n’ubushyuhe budasanzwe n’umuyaga mwinshi.

Mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubufaransa, abantu bagera ku 12,000 bamaze kwimurwa mu ngo za bo no mu nkambi z’ubukerarugendo nyuma y’uko inkongi y’umuriro ikomeje gukwirakwira mu ntara ya Gironde. Muri abo bimuwe harimo ba mukerarugendo bagera ku 10,000 bari baragiye kuruhukira muri ako gace kazwiho amashyamba manini n’inyanja bikurura abakerarugendo benshi mu mpeshyi.

Abayobozi b’Intara ya Gironde batangaje ko nibura hegitari zisaga 2,400 z’ubutaka zimaze gushya, harimo amashyamba, ibihuru n’ahandi hantu h’ingenzi ku bidukikije. Uyu muriro ukomeje kwangiza ibinyabuzima ndetse utera impungenge ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo n’ubuhinzi muri ako karere.

Mu rwego rwo gukumira ko umuriro urushaho gukwirakwira, ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zirimo kubuza gukoresha ibinyabiziga bifite moteri zikoresha lisansi, mazutu cyangwa amashanyarazi mu bice byinshi by’amashyamba. Imihanda imwe n’imwe yarafunzwe burundu, mu gihe abaturage basabwe kutegera ahari inkongi keretse abafite inshingano z’ubutabazi.

Nubwo kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yakomeretse muri iyi nkongi yo kuri uyu wa Kane, abaturage benshi bavuga ko babaye mu bwoba bukomeye. Bamwe bagiye bava mu ngo za bo basiga amatungo n’ibikoresho byabo kubera ko batabonye umwanya uhagije wo kubitwara.

Umukobwa w’imyaka 19 witwa Yassmina de Freitas, utuye mu mujyi wa Le Porge uri hafi y’inkombe, yavuze ko yatangiye kubona umwotsi mwinshi no kumva impumuro y’ibishya saa sita z’amanywa ku wa Gatatu. Yagize ati: “Nyuma ya saa sita, ivu ryatangiye kugwa nk’imvura, ibishishwa by’ibiti byahiye byagwaga hasi, ijuru ririjima cyane, umwotsi urushaho kuba mwinshi buri kanya.”

Yavuze ko ku isaha ya saa mbili z’ijoro, we n’umuryango we bategetswe n’abashinzwe umutekano guhita bava mu rugo rwa bo bajyanwa muri gymnase yo mu mujyi uturanye. Mu kwihutira guhunga basize inyuma injangwe ebyiri n’inkoko enye batashoboye kubona.

Yongeyeho ko iryo joro atigeze asinzira, kuko yakomezaga kubyuka buri saha areba amakuru y’aho umuriro ugeze.

Ati: “Nabonaga imibare y’ahahiye yiyongera buri kanya, bituma ntashobora gutuza.”

No mu nkambi y’ubukerarugendo ya Lesley Pastourelles iri mu gace ka Claouey hafi ya Lège, umunyamakuru Jo Kent wa BBC dukesha iyi nkuru wari uri mu kiruhuko n’umuryango we yavuze ko abantu benshi bari bahacumbitse bamaze kugenda kubera ubwoba bw’inkongi.

Yasobanuye ko abahasigaye bose bahawe amabwiriza yo guhora biteguye kwimuka igihe icyo ari cyo cyose. Umuhanda munini usanzwe uba wuzuye imodoka muri iki gihe cy’impeshyi wari usigayemo imodoka nke cyane, naho amaduka yari acecetse bidasanzwe.

Mu kindi gice cy’Ubufaransa cya Var, abaturage bari barimuwe bemerewe gusubira mu ngo zabo kugira ngo barebe niba hari ibyangiritse. Ariko ubuyobozi bwabasabye kugabanya ingendo kuko umuyaga ushobora kongera gukongeza umuriro wari umaze kuzima.

Mu minsi ishize kandi, Ubufaransa bwari bwagize ibyago byo kubura abashinzwe kuzimya inkongi babiri bapfiriye hafi y’ikibuga cy’indege cya Bordeaux igihe bari mu butumwa bwo kurwanya umuriro. Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabashimiye avuga ko baguye mu kazi bakoreraga igihugu.

Yatangaje ko igihugu gifitiye umwenda ukomeye abo bagabo bitanze kugira ngo barengere ubuzima bw’abandi, anihanganisha imiryango ya bo.

Mu Butaliyani na ho ikibazo ni kibi cyane cyane ku kirwa cya Sicily, aho inkongi zirenga 350 zagaragaye mu minsi mike ishize. Muri zo, nibura 10 zari zikomeye ku buryo abaturage benshi bagombaga kwimurwa mu rwego rwo kubarinda.

Mu gihe yari mu bikorwa byo kuzimya imwe muri izo nkongi mu gace ka San Cataldo, umuzimyamuriro Alessandro Marchi yitabye Imana. Minisitiri w’Umutekano mu Butaliyani Matteo Piantedosi yavuze ko igihugu kitazigera cyibagirwa ubutwari bwe.

Yagize ati: “Yaguye mu murimo wo gukorera abaturage. Izina rye rizahora ryibukwa.”

Perezida w’Intara ya Sicily, Renato Schifani, na we yifurije gukira vuba undi muzimyamuriro wakomeretse muri icyo gikorwa.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurengera abaturage muri Sicily, Salvo Cocina, yavuze ko ubushakashatsi bw’ibanze bwerekana ko inkongi nyinshi zatewe n’ibikorwa by’abantu aho kuba impamvu zituruka ku bidukikije gusa.

Yavuze ko hari abantu batwika amashyamba ku bushake, abandi bakaba badakurikiza amabwiriza yo kwirinda umuriro, ibintu bituma ikibazo gihinduka ikibazo cy’umutekano rusange aho kuba ikibazo cy’ibidukikije gusa.

No muri Esipanye, inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira ibice bitandukanye birimo Madrid. Nubwo abaturage benshi bari barimuwe bemerewe gusubira mu ngo za bo, agace ka Villa del Prado karacyafite ikibazo kuko umuriro utarazima burundu.

Abashinzwe ubutabazi bohereje abantu bagera kuri 90 hamwe na kajugujugu kugira ngo bakomeze kuzimya umuriro. Inzego z’iteganyagihe muri Esipanye zakomeje kuburira abaturage ko hashobora kubaho izindi nkongi kubera ubushyuhe bukabije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe muri Esipanye (AEMET) cyatangaje ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere selisiyusi 36, ibintu byongera ibyago byo kwaduka kw’inkongi nshya.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, ibihugu byinshi by’Uburayi byibasiwe n’ubushyuhe budasanzwe. Mu myaka mike ishize, impuguke zagiye zigaragaza ko impinduka z’ikirere zituma impeshyi zirushaho kuba ndende kandi zishyushye, bigatuma amashyamba yumagara vuba ndetse inkongi zigakwirakwira mu buryo bworoshye.

Raporo yasohowe muri Mata n’Ikigo Copernicus Climate Change Service yagaragaje ko nibura 95% by’ubuso bw’Uburayi bwagize ubushyuhe buri hejuru y’impuzandengo mu mwaka wa 2025. Iyo raporo ivuga ko Uburayi ari wo mugabane ushyuha kurusha indi yose ku Isi.

Iyo raporo yanagaragaje ko ubuso bw’amashyamba bwahiye n’umwuka wa carbone wasohotse mu nkongi byageze ku rwego rutigeze rubaho mbere, ibintu byerekana ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abahanga mu bidukikije bavuga ko iyo ubushyuhe bukomeje kuzamuka, amashyamba aba yumye cyane ku buryo n’agashashi gato cyangwa umuriro muto ushobora guteza inkongi ikomeye. Umuyaga na wo utuma umuriro usimbuka intera ndende mu gihe gito.

Ibi byatumye ibihugu byinshi by’Iburayi byongera amafaranga bishora mu bikoresho byo kuzimya inkongi, gukoresha indege zitera amazi ndetse no kongera umubare w’abazimyamuriro bahugurwa buri mwaka. Ariko nubwo hashyizweho izi ngamba, impuguke ziburira ko gukomeza kwiyongera k’ubushyuhe ku Isi bishobora gutuma inkongi ziba ikibazo gikomeye kurushaho mu myaka iri imbere.

Mu gihe ibikorwa byo kuzimya inkongi bikomeje mu Bufaransa, mu Butaliyani no muri Esipanye, abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza y’inzego zishinzwe umutekano, kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza umuriro no gutanga amakuru yihuse igihe babonye ahashobora kwadukira inkongi.

Ibi bihugu bikomeje kwiringira ko impinduka z’ikirere n’imvura bishobora gufasha kugabanya ubukana bw’izi nkongi, ariko kugeza ubu, ibihumbi by’abaturage bikomeje kuba kure y’ingo za bo, mu gihe amashyamba n’umutungo kamere bikomeje kwangirika umunsi ku wundi.

Abari kuzimya inkongi (Ifoto: AFP binyuze kuri Getty Images)

Ibitekerezo