Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ubushyuhe budasanzwe mu ntangiriro z’impeshyi mu Burayi bushobora kuba ari bwo bwateye impfu nyinshi z’abaturage.
Raporo z’ubushyuhe zongeye kugaragazwa ku mugabane wose ku Cyumweru – harimo no mu Budage, Polonye na Repubulika ya Tchèque – ubwo ubushyuhe bukabije bwakomezaga kwerekeza mu burasirazuba.
Mu nyandiko yanditse kuri X, Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko habayeho impfu zirenze 1,300 kuva ku ya 21 Kamena “zifitanye isano n’ubushyuhe bwinshi mu Burayi”.
Yagize ati: “Ubushyuhe bukabije bukunze kwitwa ‘umwicanyi ucecetse’ – kandi amazu yo mu Burayi, aho bakorera n’amashuri ntibyubakiwe ubu bushyuhe”.
Mugitondo cyo ku Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima y’Ubufaransa yavuze ko hari impfu zigera ku 1,000 zirenze izo zari ziteganijwe muri icyo gihugu kuva ku wa Gatatu.
Inyinshi mu mfu ziyongereyeho ziri mu bantu bafite imyaka 65 irenga, nk’uko byatangajwe n’iki kigo, nyuma yo kubona ko umubare w’abantu bapfira mu ngo za bo wiyongeraho 40%.

Tedros yatanze umuburo agira ati: “Uburayi ni wo mugabane ushyuha cyane ku Isi, ushyuha inshuro ebyiri ku mpuzandengo y’isi”.
Abantu babarirwa muri za miliyoni ku mugabane ubu “baba mu bushyuhe bukabije, amagana bapfuye, amashuri arafunze, imiyoboro y’amazi iragabanuka”.
Ku Cyumweru, Ubudage bwagize umunsi ushyushye cyane ku munsi wa gatatu wikurikiranya nyuma y’aho ubushyuhe bwa 41.7C bwagaragaye mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko amakuru y’ibanze yabigaragaje.
Gare ya Coschen, hafi y’umupaka wa Polonye mu burasirazuba bwa Brandenburg, yagize ubushyuhe bwa 41.7C ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri icyo gihugu.
Repubulika ya Tchèque yaciye agahigo ka yo ka kabiri k’ubushyuhe mu minsi ibiri, yagize ubushyuhe bwa 41.1C i Doksany, mu majyaruguru ya Prague, nk’uko ikigo cy’iteganyagihe CHMI cyabitangaje.
CHMI yavuze ko yiteze ko ubushyuhe buzaba bukabije ku Cyumweru, nyuma y’inkubi y’umuyaga mu turere tw’iburengerazuba.
Polonye kandi yarenze agahigo ka yo k’ubushyuhe bw’ibihe byose igira ubushyuhe bwa 40.5C mu mujyi wa Slubice, nk’uko umuvugizi w’Ikigo cy’Iteganyagihe n’Imicungire y’Amazi (IMGW) yabibwiye Ibiro Ntaramakuru bya AFP ku Cyumweru.
Tedros yavuze ko imihindagurikire y’ikirere ari yo nyirabayazana w’iyabgirima ry’ikirere, amenyesha ko Uburayi burimo gushyuha inshuro ebyiri ku kigero cy’isi.
Yagize ati: “Bitewe n’imihindagurikire y’ikirere n’ubushyuhe bw’isi, ubushyuhe bw’igihe gito bukunze kubaho hafi buri mwaka”.
Yasabye ibihugu by’Iburayi “gushyira mu bikorwa gahunda z’ibikorwa byo guhangana n’ubushyuhe bukabije”, nk’igice cyo guharanira kubungabunga ubuzima mu gihe cy’imihindagurikire y’ikirere.
Ikirere kibi cyane cyatumye abayobozi b’i Burayi bafata ingamba zikomeye zo gukumira indwara ziterwa n’ubushyuhe.
Ku wa Kane, iserukiramuco rya muzika ryo mu Buholandi rya Defqon.1 ryarahagaritswe nyuma y’umuburo udasanzwe w’ubushyuhe bukabije.
I Paris, abayobozi babujije kunywera inzoga mu ruhame ndetse bahagarika urugendo rwo gushyigikira abakundana bahuje igitsina rwagombaga kubera mu mujyi mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi.
Iri tegeko ryatangiye kubahirizwa saa sita zo ku wa Gatanu ku isaha yo mu gihugu, mbere y’umukino w’igikombe cy’isi wahuje Ubufaransa na Noruveje, rikomeza kubahirizwa kugeza ku Cyumweru mugitondo.
Abantu bageta kuri 74 bamaze kurohama mu Bufaransa kuva ubushyuhe bwatangira, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Laurent Nuñez yabitangaje.
Inyinshi mu mpfu zabaye mu “migezi idakurikiranwa nk’indi migezi, ibiyaga n’ibidendezi”, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Le Parisien ku wa Gatandatu.
Ubushyuhe bukabije bwo muri Kamena bwashinjwe ingaruka z’icyo bita “ubushyuhe bukomatanyije”.
Iyi miterere y’ikirere ituma umwuka umanuka mu kirere, ugakomera ugashyuha iyo ugeze ku butaka.
Uyu mwuka umanuka na wo urayoyoka, bivuze ko nta bicu bishobora kubaho, bityo izuba ryinshi rishobora gushyushya ubutaka kurushaho.

Ibitekerezo