Kenya: Abanyeshuri bateje inkongi barashinjwa ibyaha 16 by’ubwicanyi

Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya (DPP) yatangaje ko abanyeshuri bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yadutse ku Ishuri Ryisumbuye rya Utumishi Girls School, igahitana abanyeshuri 16, bagiye gukurikiranwa ku byaha 16 by’ubwicanyi.

Iyi nkongi yabaye ku wa 28 Gicurasi 2026 kuri iri shuri riherereye i Gilgil, nko mu bilometero 120 uvuye mu Mujyi wa Nairobi. Uretse abapfuye, abandi banyeshuri 79 bakomerekeye muri iyo mpanuka, nubwo benshi muri bo bamaze gusezererwa mu bitaro.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri w’ejo hashize, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko yasesenguye dosiye y’iperereza yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (DCI), asanga hari ibimenyetso bihagije byo gukurikirana abo banyeshuri.

Yanagaragaje impungenge ziterwa n’ubwiyongere bw’ibyaha byo gutwika inyubako n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorerwa mu mashuri, ashimangira ko abazabihamwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ubushinjacyaha bwihanganishije imiryango yabuze aba bo muri aya makuba, bunizeza ko uru rubanza ruzakurikiranwa kugeza ubutabera bubonetse. Abakekwa bazagezwa imbere y’urukiko kugira baburanishwe ku byaha bashinjwa.

Abanyeshuri bo muri Kenya bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yafashe uburyamo bw’ishuri igahitana abantu 16, bagiye gukurikiranwa ku byaha 16 by’ubwicanyi, nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru. (Ifoto: BBC)

Ibitekerezo