Amadarubindi mashya ya AI ari guteza ubwoba ku isi kubera guhungabanya ubuzima bwite
Ibibazo bijyanye n’amadarubindi mashya akoranye ikoranabuhanga azwi nka “smart glasses” bikomeje guteza impaka, cyane cyane ku buzima bwite bw’abantu.
Nubwo bimeze bityo, ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga birimo Meta, Apple, Google na Snap bikomeje gushora imari muri iri koranabuhanga bitegura kugurisha miliyoni nyinshi z’ayo madarubindi mu myaka iri imbere.
Amadarubindi ya Meta ya Ray-Ban ni yo akunzwe cyane ku isoko kuko afite camera nto cyane, amajwi n’ikoranabuhanga rya AI na AR rifasha uyambaye gufata amafoto cyangwa amashusho atabanje gukoresha telefoni.
Hari abagore bavuga ko bafashwe amashusho n’abagabo bambaye ayo madarubindi batabizi, amashusho ya bo akajya kuri internet ndetse rimwe na rimwe bagakorerwa ihohoterwa ryo kuri interineti. Hari n’uwabwiye BBC ko yasabye umuntu gukuraho amashusho ye akamusubiza ko bisaba kwishyura amafaranga.
Hari kandi abareze Meta bavuga ko amashusho ya bo yafashwe cyangwa asangizwa abandi batabizi kugira ngo akoreshwe mu bushakashatsi bwa AI. Meta yavuze ko ibyo biri mu mabwiriza y’imikoreshereze ya yo kandi ko abakoresha bagirwa inama yo kubahiriza ubuzima bwite bw’abandi.

Nubwo hari ibyo bibazo, Meta ivuga ko hamaze kugurishwa arenga miliyoni zirindwi y’ayo madarubindi, naho Mark Zuckerberg (nyir’ikigo cya Meta) akavuga ko ari mu bikoresho by’ikoranabuhanga byagurishijwe vuba cyane. Abayakoresha bavuga ko abafasha kumva umuziki, kwakira telefoni no gufata amashusho byoroshye kurusha gukoresha telefoni.
Abashakashatsi bavuga ko mu gihe ibindi bigo nka Apple, Google na Snap na byo byashyira ku isoko smart glasses zifite AI na camera, abantu barenga miliyoni 100 bashobora kuzaba bazikoresha mu myaka mike iri imbere. Ibyo bishobora gutuma bigorana kurushaho kurinda ubuzima bwite ahantu nko mu nkiko, ibitaro, muri cinema cyangwa mu bwiherero.
Impuguke mu by’amategeko n’ubuzima bwite ziburira ko iri koranabuhanga rishobora gutuma abantu bumva bahora bakurikiranwa igihe bari ahantu hahurira abantu benshi. Hari kandi amakuru avuga ko Meta ishaka kongeramo uburyo bwo kumenya isura y’abantu (facial recognition), ibintu bishobora kongera impaka ku buzima bwite.
Nubwo Meta ivuga ko ayo madarubindi yubahiriza ubuzima bwite kandi agomba gukoreshwa neza, bamwe mu bantu bakomeje kuyatinya cyangwa kutayishimira. Hari n’umugore wo muri metro ya New York City wamennye amadarubindi ya Meta y’umugabo wamufataga amashusho, maze abantu benshi kuri interineti bamufata nk’intwari.

