Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahagaritse gukoresha ibikoresho by’ubwenge buhangano by’Anthropic, nk’uko umutegetsi wo muri iyo minisiteri yabitangarije BBC.
Mu kwezi kwa Gashyantare, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yari yatangaje ko Anthropic ishobora kubangamira umutekano w’ibikoresho n’ikoranabuhanga Pentagone ikoresha. Icyo gihe yari yavuze ko igisirikare kizahagarika gukoresha ibikoresho by’iryo shyirahamwe bitarenze mu mpera za Kanama.
Nubwo bimeze biyo, ntiharamenyekana icyatumye icyo gihe ntarengwa cyarageze ariko Pentagone igakomeza kubikoresha.
Abantu bafite amakuru kuri iki kibazo babwiye BBC ko kugera mu cyumweru gishize, igisirikare cy’Amerika cyari kigikoresha Claude, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ry’ikigo cy’Anthropic. Cyayifashishaga mu bushakashatsi, mu gusesangura no gukusanya amakuru y’ubutasi no mu bikorwa bimwe bya gisirikare bijyanye na Iran.
Mu mezi ashize, ibitangazamakuru byatangaje ko ikoranabuhanga ry’Anthropic ryakoreshejwe mu gusesengura amakuru ku musi wa mbere w’ibitero kuri Irani. Muri yo harimo amakuru yerekeye igitero cyagabwe ku ishuri ribanza ry’abakobwa rya Shajareh Tayyiba i Minab.
Gusa, ntiharamenyekana neza uruhare ubwo bwenge buhangano bwagize mu guhitamo aho icyo gitero cyagabwa.
Anthropic yanze kugira icyo itangaza ku cyemezo cya Pentagone cyo guhagarika gukoresha ikoranabuhanga ryayo.
Iyi sosiyete ivuga ko amakimbirane yayo na Pentagone yatangiye kubera yanze ko Claude ikoreshwa mu gukurikirana Abanyamerika ku bwinshi no mu ntwaro zishobora kugaba ibitero nta muntu ubanje kubitegeka.
Guverinoma n’igisirikare by’Amerika byatangiye gukoreshaikoranabuhanga ry’Anthropic mu 2024. Iyo sosiyete yabaye iya mbere ikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rihanitse ryemerewe kubukoresha mu bikorwa by’ibanga bya leta y’Amerika.

Ibitekerezo