Umushakashatsi agaragaza AI nk’inkota izamaraho abantu

Umwe mu bashakashatsi bakuru bashinzwe umutekano w’ubwenge buhangano (AI) muri Anthropic, Evan Hubinger, yavuze ko ku giti cye abona hari amahirwe arenga 10% y’uko iri koranabuhanga ryateza irimbuka ry’abantu bose mu myaka icumi iri imbere.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Hubinger yasobanuye ko ubwenge buhangano bukoreshwa muri iki gihe butaragera ku rwego ruteye iyo mpungenge. Icyakora, afite ubwoba ko mu gihe kizaza hashobora kubaho AI ifite ubwenge buruta ubw’abantu, ishobora kwiyigisha no kwongerera ubushobozi bwayo ku muvuduko abantu batagishoboye kugenzura.

Hubinger yavuze ko Anthropic ikora ibishoboka byose mu kugabanya izo ngaruka. Yemeye ariko ko abashakashatsi batarabona uburyo bwizewe bwo gutuma AI y’ubwenge buhanitse cyane ikomeza kugendera ku mabwiriza, indangagaciro n’inyungu by’abantu.

Aya magambo yayatangaje ashyigikira impungenge za Jacob Coxon, umushakashatsi wari umaze gusezera muri Anthropic nyuma yo kuhakora no muri OpenAI.

Coxon yashinjije ibyo bigo byombi gukomeza isiganwa ryo gukora AI ishobora kwiteza imbere ubwa yo, nyamara uburyo bwo kuyirinda guteza ibyago bukiri hasi. Yavuze ko ubwo buhanga bushobora kurusha abantu ubushobozi mu bice birimo ubushakashatsi no kwinjira muri mudasobwa, bugakorana ubwigenge ndetse bukabona ibikoresho cyangwa ububasha byabufasha kugera ku ntego zabwo.

Icyakora, Hubinger ntiyasobanuye inzira nyayo AI yakoresha mu kurimbura abantu. Igipimo cya 10% na cyo ni imyumvire ye bwite, ntabwo ari umwanzuro wemewe wa Anthropic cyangwa ibimenyetso bigaragaza ko irimbuka ry’abantu rizabaho.

Impungenge nk’izi zisanzwe zivugwa mu bashakashatsi ba AI. Ubushakashatsi bwakorewe abahanga 2,778 bayo bwagaragaje ko hari abatari bake basanga ikoranabuhanga ry’ubwenge buruta ubw’abantu rishobora kugira ingaruka zikomeye cyane, nubwo abenshi babonaga ko amahirwe yo gutanga umusaruro mwiza aruta ay’uko ryateza ibyago.

Anthropic na OpenAI ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku byo Coxon na Hubinger bavuze.

Porogaramu y’ubwenge buhangano ya Anthropic yitwa Claude. Ifoto: GK Images/Alamy.

Ibitekerezo