Umunyarwandakazi utuye muri Uganda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kisitu Kirabo, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko hagiye hanze amafoto n’amashusho bye bigaragaza imyanya ye y’ibanga.
Kirabo yabanje gutangaza ko ayo mashusho ari amakorano yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence). Gusa nyuma yaho, yemeye ko ari we uri muri ayo mashusho.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri X, yiseguye kubabonye ayo mashusho n’amafoto bye.
Uyu mukobwa ufite imiterere ikurura benshi yavuze ko byafashwe ndetse bihererekanwa mu ibanga, ariko ntabwo mu by’ukuri byari bigenewe kujya ku karubanda.
Ati “Kuri buri umwe wabonye cyangwa wagizweho ingaruka n’amafoto yange y’ubuzima bwite, mumbabarire.”Yavuze ko uko gushyirwa hanze kwayo nta ruhare abigizemo byamukomerekeje, bimutera ikimwaro ndetse bihangayikisha buri umwe wese wo mu muryango we, inshuti ze n’undi wese wabibonye.”
Yavuze ko yirengereye ingaruka zose zatewe no kuba yagiye hanze, kandi akaba yicuza cyane ku bwo abo ayo mashusho yateye uburibwe.
Yashimangiye ko ubu ari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke, ndetse hahagarikwe gukomeza kuzikwirakwiza.
Yakomeje asaba abantu guhagarika gukomeza kuzihererekanya kuko bihonyora icyubahiro cy’ubuzima bwe bwite.
Kisitu Kirabo asanzwe azwi nk’umunyamideli ndetse amenyerewe kumbuga nkoranyambaga (socialite/influencer) akunzwe cyane kuri TikTok na Instagram kubera imiterere ye n’ubwiza bwe akaba afite inkomoko muri Uganda no mu Rwanda.




Ibitekerezo