Shanitah Namuyimbwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Bad Black yatangaje ko Moses Magogo Hassim, Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), yatanze ibihumbi 10$ asaga miliyoni 14Frw kugira ngo aryamane na Kirabo Kisitu w’umunyarwandakazi uba Uganda ugarukwaho na benshi kubera imiterere ye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye Kasuku, aho yavuze ko Magogo ari umwe mu bagabo bazwiho gutanga amafaranga menshi ku bakobwa baba bateye bidasanzwe.
Mu magambo ye, Bad Black yagize ati: “Magogo aha abakobwa ba BBL (bihinduje imibiri yabo) amafaranga! Wowe ntabwo uzi ko ajya atanga $10,000? Ndabikubwiye ni uko bimeze kuko ubu ntacyo ndigutinya kuko uwo nagatinye nta mbaraga agifite, uwakandashe ubu afungishijwe ijisho. Reka nguhe amakuru rwose.”
Yakomeje ashimangira ko amafaranga atangwa n’uyu muyobozi atarangirira gusa mu ku yatanga ahubwo hari n’izindi nyungu aba yongeraho.
Ati: “Arayatanga da! akongeraho no kugenda muri Business Class ujya Dubai. Uriya mugabo akunda amabuno (Nyash). Naba Kisitu (Kirabo), yarabaguze. Magogo! atanga amafaranga, ndabikubwiye kuko urabizi ko biriya bintu mbibamo, abo bose ni inshuti zanjye, ndabizi.”
Ibyatangajwe na Bad Black byahise bitangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Uganda no hanze yayo, aho benshi batangiye kwibaza ukuri kwabyo ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku isura ya Magogo usanzwe ari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri siporo ya Uganda.
Bad Black kandi yavuze ko abakobwa benshi bakora BBL (bibagisha imibiri) baba bafite intego yo gukurura abantu bafite amafaranga menshi kandi ko Magogo aba ari umwe mu bagabo benshi bifuza kwegera.
Yagize ati bamwe muri abo bakobwa “Yagiye abajyana no muri Amerika nta kindi uretse kuryamana na we.”
Kugeza uby Moses Magogo ntaragira icyo atangaza kuri ibi bintu byashyizwe hanze na Bad Black.

Aya makuru aje asanga Moses Magogo ari mu bihe bitamworoheye mubuzima bwe bwite no mu buyobozi bwe, dore ko imitungo y’umugore we Anitha Among yafatiriwe kubera ibibazo bya ruswa no kunyereza umutungo akurikiranyweho.
Uyu Moses Magogo nawe mu myaka yashize, yagiye agarukwaho kenshi mu nkuru zitandukanye zivuga ku bibazo bya ruswa ndetse n’ibirego byagiye bivugwa mu rwego rw’umupira w’amaguru ayoboye.
Hari kandi n’andi makuru aherutse gukwirakwira yavugaga ko haba harabayeho umubano udasanzwe hagati ye n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi.
Magogo yashyingiranywe na Anita Annet Among mu mwaka wa 2022.
Anitha Among ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Uganda ndetse yigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Uretse Anitha Among, Magogo afite n’undi mugore witwa Dellah Dorah Sally, bombi bakaba bafitanye abana.
Kisitu Kirabo uvugwaho kwishyurwa miliyoni 14Frw kugira ngo aryamane na Moses Magogo ni umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe, imyambarire ndetse n’ubuzima agaragaza.
Uyu nawe nta gisubizo aratangaza ku byo Bad Black yamuvuzeho.

Ibitekerezo