Umunyarwandakazi Kisitu Kirabo uba muri Uganda yigaramye ubutumwa bwanyujijwe kuri X mu mazina ye, bwasabaga imbabazi nyuma y’uko hagiye hanze amafoto n’amashusho bigaragaza imyanya ye y’ibanga.
Muri ubwo butumwa yemeye ko ayo mashusho n’amafoto ari ibye koko, avuga ko ari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hahagarikwe ikwirakwizwa ryayo ku mbuga nkoranyambaga ndetse asaba abantu kubihagarika.
Icyakora mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye (story), na Snapchat yabinyomoje avuga ko ataba kuri X ndetse nta na konti ya X n’imwe agira.
Ibi bisobanuye ko uwasabye imbabazi kuri X atari we, ahubwo ni uwamwiyitiriye.
Kirabo ni umwe mu bakobwa bo muri Uganda bakundirwa bikomeye uko bateye, ari na byo bituma agira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni umukobwa ariko ku rundi ruhande ukunze kugarukwaho cyane mu nkuru zimuhuza n’abantu b’ibyamamare yaba abo muri Uganda ndetse n’ababa bagendereye iki gihugu.
Aharutse kugarukwaho cyane ubwo yabyinanaga na Shaffy mu minsi ishize. Uyu muhanzi yari yitabiriye igitaramo cyari cyatumiwemo The Ben.

Ibitekerezo