Amara n’amajanja by’inkoko byabaye imari ishyushye muri Kigali

Mu gihe benshi mu banyarwanda bafata ko kurya amara y’inkoko cyangwa amajanja yayo nka kirazira, ubu hari bamwe mu baturage basigaye bayarya ntacyo bishisha ndetse bemeza ko abaryohera cyane.

Abatuye umujyi wa Kigali, bakomeje gutungurwa cyane n’uburyo muri iyi minsi nta kintu cy’inkoko kitakiribwa uretse amababa gusa.

Abaturage baganiriye na Ukweli Times bemeza ko muri iyi minsi abantu basigaye barya amajanja n’amara n’imitwe y’inkoko mu gihe mbere kubirya byafatwaga nka kirazira mu banyarwanda.

Hirya no hino muri Kigali aho babagira inkoko hari n’abantu baza kuhagura imitwe n’amajanja ndetse n’amara yazo kandi baba babishaka ku bwinshi.

Umwe mu baturage yagize ati “ Nta kintu cy’inkoko kitakiribwa uretse amababa, arega mujye mumenya ko ibihe byarahindutse ntabwo ari nka mbere ibintu bigihari.”

Karimunda Jean Marie Vianney, nawe yemeza ko ajya agura imitwe y’inkoko akajya kuyiteka.

Ati “ Nanjye imitwe y’inkoko ndayirya pe sinakubeshya ikintu ntarya n’amara naho umwijima w’inkoko n’imitwe byose ndabirya.”

Umugore witwa Uwamariya Claudine ukora akazi k’ubuzunguzayi, nawe yemeza ko hari igihe arya amara y’inkoko ariko yokeje.

Ati “ Byose turarya arega nta cyishe umutindi mujye mubimenya, njye yaba imitwe n’amajanja byose ndabirya kandi nta kibazo byari byantera.”

Yakomeje avuga ko nta kintu cyimuryohera nk’amara nk’inkoko yokeje.

Ati “ Imitwe y’inkoko nyigura ari myinshi noneho nkayitekera abana kandi barayikunda uretse ko njye nkunda kwirira amara yokeje, uzi uburyo ka Brochette k’amara karyoha?”

Ibitekerezo