Ubusuwisi: Umukobwa yiciwe mu birori

Polisi yo mu Busuwisi yatangije ibikorwa bikomeye byo guhiga umuntu utaramenyekana ukekwaho kurasa abantu bari mu birori by’umuziki mu Mujyi wa Aarau, bikaviramo umukobwa w’imyaka 22 gupfa, abandi batanu bagakomereka.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ahagana saa munani n’igice z’ijoro (02:30), mu gace ka Schachen mu Mujyi wa Aarau, mu Ntara ya Aargau iri mu majyaruguru y’Ubusuwisi.

Icyo gihe ku kibuga gisanzwe kiberaho amasiganwa y’amafarashi haberaga ibirori by’umuziki wa electronic/techno bizwi nka “Aarau Rave VOL. 7.” Amakuru y’ibanze agaragaza ko nyuma yo kumvikana kw’amasasu, inzego z’umutekano zahise zitabazwa maze zitangira ibikorwa byo gutabara no gushakisha uwaba yarayarashe.

Polisi ya Aargau yatangaje ko umukobwa w’imyaka 22 yahise apfira aho yarasiwe. Abandi bantu batanu, barimo abagabo bane n’umugore umwe bari hagati y’imyaka 24 na 27, bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere bitandukanye, kuva ku byoroheje kugeza ku bikomeye.

Kugeza ubu, uwakoze iki gitero ntaramenyekana ndetse n’impamvu yaba yatumye arasa abo bantu ntiramenyekana. Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko ibyabaye byatangiye n’uwabigizemo uruhare.

Nyuma y’iraswa, ahakikije ikibuga cy’amasiganwa y’amafarashi, pisine yo muri Aarau ndetse n’ikibuga cya siporo hashyizwe imigozi ibuza abantu kuhagera. Abaturage basabwe kwirinda kwegera ako gace mu gihe ibikorwa bya polisi bigikomeje.

Inzego z’umutekano zohereje abapolisi benshi muri Aarau no mu bice biyikikije. Mu bikorwa byo gucunga umutekano no gushakisha uwakoze iki gitero hanifashishijwe kajugujugu ya Super Puma y’Igisirikare cy’Ubusuwisi, hamwe n’ishami ryihariye rishinzwe ubutabazi mu bihe by’ibiza n’ibindi bibazo bikomeye.

DJ Tekibo wari mu bacuranze muri ibyo birori yavuze ko ibyabaye byamuteye agahinda gakomeye, avuga ko yatakaje umuntu wari uw’agaciro kuri we kandi ko agerageza kwakira ibyabaye. Yagaragaje ko ibirori nk’ibi byakagombye kuba ahantu abantu bisanzurira kandi bumva batekanye.

Polisi yasabye abantu bari aho ibyo byabereye bafite amafoto cyangwa amashusho yafashwe mbere, mu gihe cyangwa nyuma y’iraswa kuyashyikiriza inzego z’iperereza, kuko ashobora gufasha mu kumenya uwakoze icyo gitero.

Aarau ni umujyi uri ku bilometero hafi 46 mu burengerazuba bwa Zurich, utuwe n’abantu barenga ibihumbi 22. Nubwo gutunga imbunda mu Busuwisi biri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi by’u Burayi, ibitero byo kurasa abantu nk’iki ntibikunze kuhagaragara.

Iperereza rirakomeje, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhiga uwakoze iki gitero.

Abapolisi bari mu gikorwa cyo gushakisha uwarashe abantu muri Aarau. Ifoto: EPA

Ibitekerezo