AmakuruPolitiki

Ambasaderi yagwatiriye impapuro z’indege ya Perezida w’u Burundi

Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi gikomeje guteza impaka nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko inyandiko z’ingenzi zayo zagwatiriwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum, usaba ko abanza kwishyurwa amafaranga avuga ko leta imurimo.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB yoherejwe muri Espagne aho imyaka isaga 10  kuva mu 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki.

 Icyo gihe, ubutegetsi bw’u Burundi bwari bwahaye Cherif Aidara inshingano zo kuyiherekeza no gukurikirana ibikorwa byayo.

Inyandiko za email zijyanye n’igurwa ry’iyo ndege mu mwaka wa 2014 zigaragaza izina rya Cherif Aidara mu bantu bakurikiranye icyo gikorwa. 

Ibyo bigaragara muri bumwe mu butumwa bwoherejwe kuri Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wari ukuriye ibiro bya Perezida Pierre Nkurunziza.

Igihe iyo ndege yageraga ku kibuga cya Cuatro Vientos i Madrid, Cherif Aidara yafashe inyandiko zose zayo mbere yo kubimenyesha abayobozi bakuru b’u Burundi.

Kuva icyo gihe, iyo ndege yakomeje kuguma i Madrid idakora kubera kubura inyandiko ziyemerera kuguruka no kwimurwa.

Bivugwa ko uwo wahoze ari umudipolomate yasabye ko yabanza guhabwa amafaranga menshi leta y’u Burundi imurimo mbere yo gusubiza izo nyandiko. 

Uretse kuba yari ambasaderi muri Côte d’Ivoire no muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara yari umuntu wa hafi cyane wa Perezida Pierre Nkurunziza ndetse ngo yanamukoreraga inshingano zidasanzwe zitigeze zihemberwa uko abyifuza.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu minsi ishize yemeye ko ubutegetsi bwe bukomeje kugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite inyandiko z’iyo ndege.

Aya magambo yakuruye impaka nyinshi, cyane cyane ko igihe Perezida Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, Cherif Aidara Bocoum yari agifite inshingano nk’uhagarariye u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Yaje gukurwa kuri uwo mwanya mu 2022, bivugwa ko uyu mugabo Perezida Ndayishimiye yaba amufata nk’umutekamutwe cyangwa umuntu utagifitiwe icyizere mu butegetsi buriho.

Cherif Aidara azwi cyane muri dipolomasi y’u Burundi, akaba kandi umugabo wa Léontine Nzeyimana, usanzwe ari ambasaderi w’u Burundi muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *