America na Iran byongeye kurasana

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya gisirikare bya Irani mu rwego rwo kwihimura ku bitero bivugwa ko byagabwe ku mato atatu atwara peteroli anyura mu Muhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi inyuramo peteroli nyinshi ijya ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibyo bitero byagabwe ku wa Kabiri, byibasira ahantu hasaga 80 harimo n’amato yihuta arenga 60 y’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Irani (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC), yari ari muri uwo muhora.

CENTCOM yavuze ko yanarashe ibirindiro birasirwamo misile, ububiko bw’intwaro ndetse n’ibigo bigenzura ibikorwa bya gisirikare bya Irani, nubwo itatangaje aho ibyo birindiro byose biherereye.

Ibinyamakuru bya Leta ya Irani byatangaje ko ibitero by’Amerika byibasiye cyane ikirwa cya Qeshm ndetse n’uturere twa Bandar Abbas na Sirik, aho bivugwa ko abantu benshi bakomeretse bazize ibisigazwa by’ibisasu n’ibindi biturika. Nubwo Amerika ishinja Irani kugaba ibitero ku mato atatu atwara peteroli, Teheran ntiremera ku mugaragaro ko ari yo yabikoze.

Mu gusubiza ibyo bitero, Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) zatangaje ko mu masaha ya mbere yo kuri uyu wa Gatatu zagabye ibitero byo kwihimura ku birindiro bya gisirikare by’Amerika biri muri Bahrain no muri Kuwait. Zivuga ko zakoresheje misile n’indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa icyicaro cy’Ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi ndetse n’ikigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere kiri muri Kuwait.

Mbere y’ibi bitero, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani yari yavuze ko ibikorwa by’Amerika byishe amasezerano yari aherutse gusinywa hagati y’impande zombi mu kwezi gushize, anaburira ko Irani izafata ingamba zikomeye zo kwirwanaho no gusubiza icyo yise ubushotoranyi bw’Amerika.

Ku ruhande rw’Amerika, ubuyobozi bwatangaje ko ibitero byagabwe ku mato atwara peteroli bidashobora kwihanganirwa kuko bibangamira umutekano w’ubucuruzi mpuzamahanga n’itangwa rya peteroli ku isi. Washington yavuze ko izakomeza kurinda ubwigenge bw’ingendo z’amato muri uwo muhora.

Ibihugu birimo Qatar na Arabia Sawudite na byo byamaganye ibyo bitero byibasiye amato, bivuga ko hari amato ya byo yagabweho ibitero ubwo yanyuraga cyangwa yari hafi y’Umuhora wa Hormuz. Byongeye gushinja Irani kugira uruhare muri ibyo bikorwa, bisaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kandi umutekano wo muri uwo muhora ugakazwa.

Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi ku bucuruzi bw’isi kuko unyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli icuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Iyo umutekano wa wo uhungabanye, ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bihita bizamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ubushyamirane hagati y’Amerika na Irani bishobora guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, bikaba byanatuma ibihugu byinshi byongera ingabo zabyo muri ako karere mu rwego rwo kurinda inyungu za byo n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Amato y’ubucuruzi agaragara ari mu Muhora wa Hormuz, hafi y’Umujyi wa Bandar Abbas muri Irani, ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026. Ifoto: Amirhosein Khorgooi/AP Photo

Ibitekerezo