Polisi yo mu Mujyi wa Bend, muri leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje ko umusore w’imyaka 16 yishe abana batatu n’umwarimu abarasiye ku ishuri ribanza rya Silver Rail, mbere y’uko na we araswa akicwa n’umuturage.
Umuyobozi wa polisi muri uwo mujyi, Mike Krantz, yavuze ko icyo gitero cyabaye ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 15 Ukwakira 2026 nyuma ya saa sita. Uwagikoze, utatangajwe amazina, yabanje kurasa inzugi zari zifunze kugira ngo abashe kwinjira mu ishuri.
Abana batatu bahasize ubuzima umwe yari afite imyaka itanu, uw’imyaka umunani n’uwa cumi n’umwe. Undi mwana w’imyaka irindwi n’umwarimu w’imyaka 54 barakomeretse bikomeye, bajyanwa mu bitaro.
Krantz yasobanuye ko umuturage wo muri ako gace yakurikiye uwagabye igitero kugeza ku ishuri, bararasana, aramwica. Icyakora, ntiharamenyekana niba uwo musore yari afite aho ahuriye n’iryo shuri.
Umuyobozi ukuriye amashuri yo muri ako karere, Steven Cook, yatangaje ko ubwo bwicanyi bwashenguye imitima y’abaturage, avuga ko amagambo adahagije kugira ngo asobanure agahinda batewe n’ibyabaye.
Kubera icyo gitero, amashuri yo mu Mujyi wa Bend yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026. Abategetsi bavuze ko abaturage bakeneye igihe cyo kwakira ibyabaye no guhangana n’intimba byabasigiye.
Ishuri Ribanza rya Silver Rail ryigamo abana bagera kuri 450, rikagira abakozi barenga 40, nk’uko polisi yabitangaje.
Imibare y’ububiko bw’amakuru ku iraswa ribera ku mashuri, buzwi nka K-12 School Shooting Database, igaragaza ko muri Amerika habaye ibikorwa nk’ibyo 235 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe muri uyu mwaka hamaze kubarurwa nibura 140.

Ibitekerezo