Umunya-Sudani y’Epfo wigaga muri kaminuza yo mu Rwanda, Viola Eli Bibi Albert, yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimu we bapfuye amanota.
Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo uru rukiko rwasomaga umwanzuro w’ubujurire bwatanzwe n’uwo mwarimu, utari waranyuzwe n’igihano ndetse n’indishyi yari yahawe mu rubanza rwa mbere.
Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko urukiko rwategetse ko Viola afungwa amezi atandatu, agatanga n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100,000 Frw), akanishyura umwarimu yakubise indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw).
Mbere yaho, ku wa 31 Nyakanga 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwahamije uyu munyeshuri icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, rumukatira igifungo cy’amezi atandatu gisubitse.
Icyakora, rwari rwamugize umwere ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, kubera ko nta bimenyetso bihagije byari byatanzwe ngo kimuhame.
Icyo gihe, Viola yari yategetswe kwishyura umwarimu we indishyi zose hamwe zingana n’ibihumbi magana arindwi (700,000Frw), zirimo iz’akababaro, amafaranga y’ikurikiranarubanza, amagarama n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko.
Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 9 Ukwakira, uyu mwarimu yasobanuriye urukiko ko amafaranga yari yahawe atajyanye n’ingaruka yagize nyuma yo gukubitwa.
Yagaragaje ko kuva icyo gihe yagize ihungabana ryatumye yitabaza umuganga wita ku buzima bwo mu mutwe, bikamusaba gukoresha amafaranga menshi mu kwivuza.
Yongeyeho ko telefone ye yangirikiye muri uko gushyamirana, asaba urukiko gutegeka Viola kumwishyura nibura miliyoni eshanu nk’indishyi z’akababaro.
Nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Viola akomeza guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, runamutegeka gutanga indishyi yasabwe n’uwahohotewe.
Bapfuye amanota y’isomo yari yaratsinzwe
Iyi dosiye ikomoka ku bushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026, hagati ya Viola Eli Bibi Albert n’umwarimu wari ushinzwe kwinjiza amanota y’abanyeshuri muri sisitemu ya kaminuza.
Icyo gihe, Viola yigaga mu mwaka wa kane wa kaminuza, asigaje igihembwe kimwe gusa ngo asoze amasomo ye.
Amakimbirane yatangiye ubwo uyu munyeshuri atishimiraga amanota yari yabonye mu isomo yari yaratsinzwe, maze ashinja umwarimu kuba nyirabayazana wo kubura amanota amwemerera gutsinda.
Umwarimu yasobanuriye urukiko ko nyuma yo kwinjiza ayo manota muri sisitemu ya kaminuza, Viola yamusagariye akamukubita, bikamuviramo ibikomere.
Yanavuze ko uyu munyeshuri yamubwiye amagambo amutera ubwoba, arimo n’ayo kumwica, nubwo icyaha cyo gukoresha ibikangisho kitaje kumuhama mu rukiko.
Urubanza rw’ubujurire rwasize Viola ahamwe n’ibyaha aregwa maze ahabwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu kitakiri igisubitse, mu gihe indishyi zategetswe kwishyurwa zazamutse zikava ku bihumbi 700 Frw zikagera kuri miliyoni 5 Frw.

Ibitekerezo