Obama: Abanyamerika bagaragaje ko bakeneye impinduka

Text size

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko intsinzi ikomeye y’ishyaka ry’Abademokarate mu matora yo hagati muri manda igaragaza ko Abanyamerika bifuza impinduka mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Obama yavuze ko ibyavuye muri ayo matora bigaragaza ko abaturage bifuza politiki ishyira imbere ubumwe aho kubacamo ibice, ndetse n’abayobozi bashoboye gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Yagize ati: “Muri iri joro, Abanyamerika batanze ubutumwa busobanutse. Bifuza politiki ibahuza aho kubatandukanya, ndetse n’abayopbozi batanga ibisubizo ku bibazo bahura na byo”.

Obama, wagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Abademokarate muri leta zirimo Michigan na Georgia, zizwiho kuba zishobora gutsindwa n’ishyaka iryo ari ryo ryose, yashimangiye ko iyi ntsinzi ikwiye guherekezwa n’ibikorwa bifatika.

Yavuze ko igihe kigeze ngo Abademokarate bashyire imbaraga mu guhindura ibitagenda neza aho bafite ububasha, baharanire gukumira ibyemezo bishobora guteza ibindi bibazo, banashyireho umusingi w’ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Inshingano dufite ubu ni uguhagurukira umurimo, tugaharanira impinduka aho dufite ubushobozi bwo kuzigeraho, tukarinda ko hakomeza kwangizwa ibyagezweho, ndetse tugashyiraho umusingi w’ejo hazaza.”

Aya magambo ya Obama agaragaza ko abona intsinzi y’Abademokarate nk’amahirwe yo kongera icyizere cy’abaturage mu buyobozi no guteza imbere politiki ishingiye ku bumwe n’inyungu rusange z’Abanyamerika.

Obama yishimiye inytsinzi y’Abademokarate muri Sena no mu mutwe w‘Abadepite. Ifoto: AP/Alex Brandon

Ibitekerezo