Patrick Stewart, icyamamare muri filimi, yapfuye

Text size

Umukinnyi wa filimi w’Umwongereza, Sir Patrick Stewart, wamamaye cyane muri filimi z’uruhererekane za Star Trek, yitabye Imana afite imyaka 86, nyuma yo kumara igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima.

Nk’uko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko Stewart yapfiriye iwe mu rugo i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2026, azize indwara ya Alzheimer n’indi izwi nka Lewy Body Dementia, zombi zigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka, gutekereza no kugenzura imikorere y’umubiri.

Itangazo ryakwirakwijwe rivuga ko mu minsi ye ya nyuma yari akikijwe n’umugore we Sunny, abagize umuryango n’inshuti za hafi. Iryo tangazo rivuga kandi ko abo bari kumwe bamuherekeje mu rukundo, binyuze mu muziki, amasengesho no gusangira ibihe by’ibyishimo n’agahinda.

Sir Patrick Stewart yavukiye i Mirfield, mu gace ka Yorkshire mu Bwongereza. Yatangiye urugendo rwe mu mwuga wo gukina amakinamico, aza kumenyekana cyane ubwo yakoreraga mu itsinda rya Royal Shakespeare Company.

Nyuma yaje kwagura ibikorwa bye mu gukina filime na televiziyo, ndetse no mu makinamico yo kuri Broadway muri Amerika.

Yamenyekanye cyane kubera gukina ari Kapiteni Jean-Luc Picard muri Star Trek:The Next Generation, ndetse agaragara no muri filimi za X-Men, aho yakinnye ari Professor Charles Xavier.

Mu myaka irenga 70 yamaze mu mwuga w’ubuhanzi, Stewart yubatse izina rikomeye kubera ubuhanga bwe mu gukina, ijwi rye ryihariye n’uburyo yashoboraga kwinjira mu mico itandukanye y’abakinnyi yabaga ahagarariye.

Yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye mu ruganda rwa sinema na televiziyo, birimo Emmy Awards na Golden Globe Awards. Mu 2010, yahawe icyubahiro cy’ubutwari n’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi.

Uretse ibikorwa byo gukina filimi, Stewart azwi no mu bikorwa by’ubugiraneza, by’umwihariko ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo no gushyigikira abantu bahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu gitabo cye kivuga ku mateka y’ubuzima bwe, yagaragaje ko nubwo umwuga wamugejeje mu bihugu bitandukanye, atigeze yibagirwa inkomoko ye n’umuco yakuriyemo.

Stewart afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’abahanga bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema, televiziyo n’amakinamico, by’umwihariko mu Bwongereza no muri Amerika.

Patrick Stewart, icyamamare muri filimi, yapfuye. Ifoto ya Getty Images

Ibitekerezo