AmakuruPolitiki

Amerika igiye kwambura pasiporo abagabo bafite amadeni y’indezo z’abana

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwatangaje ko Abanyamerika bafite amadeni arenga amadolari 2,500 y’indezo z’abana bashobora kwamburwa pasiporo za bo, mu rwego rw’ingamba nshya zashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Mu itangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa Kane, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko igiye gukorana bya hafi n’urwego rushinzwe imibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage kugira ngo hamenyekane abantu bamaze igihe badatanga indezo z’abana, hanyuma bamburwe pasiporo za bo.

Abategetsi bavuga ko iyo gahunda igamije kurengera imiryango y’Abanyamerika no gutuma ababyeyi bubahiriza inshingano bafite ku bana ba bo nk’uko amategeko abiteganya.

Amategeko y’Amerika asanzwe ateganya ko umuntu ufite amadeni menshi y’indezo z’abana ashobora kwangirwa guhabwa pasiporo nshya cyangwa akamburwa iyo yari asanganywe kugeza igihe yishyuriye ayo madeni ndetse agatanga ibyangombwa byemewe binyuze mu nzego za leta zifasha abana.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’izindi nzego za leta zasabye abo bireba kwihutira kwishyura ayo madeni, kuko pasiporo yambuwe idashobora kongera gukoreshwa mu ngendo zo hanze y’igihugu.

Ubutegetsi bw’Amerika bwavuze ko iyo gahunda iri mu bikorwa bigamije “gushyira imbere imiryango y’Abanyamerika.”

Pasiporo y’Amerika (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *