Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Pentagon, yatangaje ko iri gutegura kongera kugaba ibitero kuri Iran mbere y’amatora yo hagati muri manda ya perezida ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026 nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika, Axios na The Atlantic bibivuga.
Ikinyamakuru Axios gishingiye ku makuru y’abategetsi b’Amerika baganiriye, kivuga ko Pentagon yahaye itegeko ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika gifite ibirindiro mu burasirazuba bwo hagati, CENTCOM, byo kurangiza imyiteguro yo kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran.
The Atlantic yo yatangaje ko Ibiro bya Perezida w’Amerika byatanze itegeko ryo kugaba ibitero ku birindiro byose bya Iran mbere y’uko ayo matora aba.
Gusa iryo tegeko ntiryagaragaje umunsi nyirizina ibyo bitero bizatangiriraho ndetse Perezida Donald Trump ntarafata umwanzuro wa nyuma wo kongera gutera Iran nk’uko Axios yabitangaje.
Trump yifuza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanuka no kwerekana intambwe imaze guterwa mu ntambara bahanganyemo na Iran mbere y’uko Amerika yinjira mu matora yo hagati muri manda ya perezida.
Amakuru aturuka ku bategetsi b’Amerika na Israel avuga ko ibyo bitero bishobora kugabwa mbere y’uko Amerika yinjira mu matora cyangwa mbere y’amatora ya Israel azaba mu cyumweru kimwe mbere y’ay’Amerika.
Ibitero bikomeye kuri Iran nibyongera kugabwa bishobora kuzaba birimo amabombe akomeye azibasira ibigo bya Iran bitunganya ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ahatunganyirizwa intwaro z’ubumara za Nikleyeri. Ariko nubwo bimeze bityo bamwe mu bategetsi bavuga ko nubwo ibyo bitero bishoboka amahirwe yabyo ari make.

Ibitekerezo