Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026, ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka, nyuma y’amakuru avuga ko amato menshi atwara peteroli yahuye n’ibisasu byo mu bwoko bwa mine bitegwa mu mazi ubwo yanyuraga mu muhora wa Hormuz.
Nk’uko BBC Persian dukesha iyi nkuru yabitangaje, ibi byabaye byongeye guteza impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu muhora wa Hormuz, ufite uruhare rukomeye mu kugeza peteroli ku masoko mpuzamahanga.
Abasesenguzi bafite impungenge ko umutekano muke muri iyi nzira ushobora guhungabanya itangwa rya peteroli hirya no hino ku isi, bigatuma ibiciro byayo bikomeza kuzamuka.
Peteroli yo mu bwoko bwa Brent, yifashishwa nk’igipimo fatizo mu kugena ibiciro ku isoko mpuzamahanga, yazamutseho idolari 1.20, igera ku madolari 116.80 y’Amerika ku kagunguru (ni ukuvuga arenga ibihumbi 170 Frw), ku masezerano y’ubugure ateganya ko izatangwa mu Kuboza 2026.
Ni mu gihe peteroli yo muri Amerika yo mu bwoko bwa West Texas Intermediate (WTI) yazamutseho idolari 1.37, igera ku madolari 103.37 ku kagunguru (ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 150 Frw).
Kuva Ukwakira 2026 kwatangira, ibiciro bya peteroli ya Brent byazamutse hafi 11%, mu gihe ibya WTI yo muri Amerika byiyongereyeho hafi 14%.
Iri zamuka ry’ibiciro rikomeje guteza impungenge ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye, cyane cyane ibitumiza peteroli mu mahanga, kuko rishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ubwikorezi n’ibindi bicuruzwa bizamuka.
Inzira yo mu muhora wa Hormuz, iherereye hagati ya Iran na Oman, ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli nyinshi, ku buryo ihungabana ry’umutekano wayo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku masoko mpuzamahanga y’ingufu.

Ibitekerezo