Amerika iribuka ku nshuro ya 25 abiciwe mu bitero byo ku wa 11 Nzeri

Kuri uyu wa Gatanu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziribuka ku nshuro ya 25 urupfu rw’abantu baguye mu bitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001, byagabwe n’umutwe wa al-Qaeda.

Muri ibyo bitero, abantu 2,977 barishwe nyuma y’uko abagize uwo mutwe bashimuse indege enye zari zitwaye abagenzi. Ibi bitero kandi byakomerekeje abandi bantu babarirwa mu bihumbi ndetse byangiza ibikorwa remezo n’imitungo bifite agaciro ka miliyari nibura 10 z’amadolari y’Amerika. Byafashwe nk’ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu benshi kurusha ibindi mu mateka, binagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Amerika no ku masoko mpuzamahanga.

Nk’uko indege enye zari zitwaye abagenzi zashimuswe n’ibi byihebe, ebyiri muri zo zaguye ku nyubako ndende za World Trade Center mu Mujyi wa New York, indi igwa ku nyubako ya Pentagon, icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’Amerika muri Leta ya Virginia.

Indege ya kane yaguye mu murima wo muri Leta ya Pennsylvania, nyuma y’uko bamwe mu bagenzi bari bayirimo bagerageje guhangana n’abari bayishimuse.

Imihango yo kwibuka irabera ahantu hatatu hibasiwe n’ibyo bitero, ari ho New York, Virginia na Pennsylvania. Harateganyijwe gufatwa umwanya wo guceceka no gusoma amazina y’abahitanywe na byo.

Mu Bwongereza na ho hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka kibera muri Queen Elizabeth Olympic Park i Londres, guhera saa tanu z’amanywa ku isaha ya ho, ni ukuvuga saa sita ku isaha yo mu Rwanda.

Nyuma y’ibyo bitero byo ku wa 11 Nzeri 2001, Amerika yatangije intambara yo kurwanya iterabwoba, itera Afghanistan. Ubwo umuryango wa NATO wakoreshaga ingingo ya 5 y’amasezerano ya Atlantike ya Ruguru (North Atlantic Treaty)—bikaba ari bwo buryo bumwe rukumbi iyo ngingo yakoreshejwe kugeza ubu—byasabye ibihugu bifitanye ubufatanye na wo guhangana na al-Qaeda.

Amerika yatangije iyo ntambara mu rwego rwo gushakisha abayobozi ba al-Qaeda, barimo Osama bin Laden. Nyuma uyu, Osama yaje kwicwa n’ingabo z’Amerika muri Pakistan muri Gicurasi 2011, ubwo yicwaga mu gitero cy’ingabo za Amerika i Abbottabad muri Pakisitani.

Ibisigazwa bya World Trade Center byarangije gukurwaho muri Gicurasi 2002, naho Pentagon isanwa mu gihe kitarenze umwaka. Ahahoze World Trade Center hubatswe inyubako nshya zirimo One World Trade Center yafunguwe mu 2014, ndetse hashyirwa inzibutso i New York, muri Virginia no muri Pennsylvania zo guha icyubahiro abazize ibitero bya 11 Nzeri 2001.

Ibi bitero byibasiye zimwe mu nyubako za New York. Ifoto: Wikipedia

Ibitekerezo