Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora gusaba ibihugu by’u Burayi kurekura mazutu bibitse mu bigega byabyo, mu gihe Amerika ikomeje gutekereza ku guhagarika kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.
Iyi gahunda ya Amerika ishobora kugira ingaruka zikomeye ku isoko rya mazutu ku isi, kuko Amerika ari kimwe mu bihugu Bitanga mazutun nyinshi ku isoko mpuzamahanga, aho isanzwe yohereza hagati ya miliyoni 1.2 na miliyoni 1.5 z’ingunguru ku munsi.
Nk’uko BBC yabitangaje, Trump yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, asabye ibihugu by’u Burayi gutangira gutegura uburyo byarekura mazutu bibitse kugira ngo haboneke ibicuruzwa bihagije ku isoko mpuzamahanga.
Bessent yavuze ko mu gihe ibiciro bya mazutu bikomeje kuzamuka, abahinzi, abatwara amakamyo n’abacuruzi bo muri Amerika badakwiye gusigara ari bo bikoreye umutwaro w’izamuka ry’ibiciro.
Trump ashaka ko mazutu isigara muri Amerika
Trump yavuze ko guhagarika kohereza mazutu mu mahanga byatuma igice kinini cyayo gisigara ku isoko ry’imbere muri Amerika, ibintu bishobora gutuma ibiciro bigabanuka ku batwara ibinyabiziga, abatwara imizigo n’abakoresha mazutu mu bucuruzi.
Ku wa Kane ubwo yabazwaga niba ashobora gusaba ibihugu by’u Burayi kurekura mazutu bifite mu bubiko, Trump yagize ati: “Turabikora. Bafite mazutu.”
Mbere yaho, Bessent yari yasabye ibihugu by’u Burayi gushyira mazutu y’inyongera ku isoko ako kanya.
Ariko impuguke mu by’ubukungu n’ingufu ziburira ko nubwo guhagarika ibyoherezwa hanze bishobora gufasha kugabanya ibiciro muri Amerika, bishobora kugira ingaruka zinyuranye ku bindi bihugu, cyane cyane ibishingira kuri mazutu ituruka muri Amerika.
David Fyfe, impuguke mu bukungu muri Argus Media, yavuze ko kugabanya mazutu Amerika ishyira ku isoko mpuzamahanga bishobora gutuma ibiciro ku isi bizamuka cyane.
U Bwongereza bwatangiye gushaka igisubizo
Mu gihe hakomeje impaka kuri gahunda ya Amerika, u Bwongereza bwatangiye kuganira n’ibihugu by’i Burayi ku buryo bwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa no guhagarika kohereza mazutu kwa Amerika.
Ku wa Kane, Minisitiri w’Ingufu mu Bwongereza, Martin Mc Cluskey, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bashinzwe ingufu mu bindi bihugu by’u Burayi.
Umuntu wari hafi y’ibiganiro yabwiye BBC ko ari ngombwa ko ibihugu bitegura igisubizo gihuriweho, ariko avuga ko hari ibigega bya mazutu bikiri mu Burayi nyuma y’uko ibihugu byari byararekuye hamwe ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba bwo kubura mazutu, nubwo yemera ko ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka.
Intambara n’ifungwa rya Strait of Hormuz byongereye igitutu ku isoko
Izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi ku isi ryakajije umurego nyuma y’intambara yo muri Iran ndetse n’ifungwa ry’Umuyoboro wa Hormuz.
Uyu muyoboro ufatwa nk’inzira ikomeye cyane mu gutwara peteroli na gaze ku isi, aho ubusanzwe unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze bijya ku isoko mpuzamahanga.
Uretse ibyo, guhagarika kohereza mazutu hanze kwa amerika u Burussia, na bwo buri mu bihugu bikomeye bitanga mazutu ku isi, byongereye igitutu ku isoko.
Ubushinwa na bwo bwagiye bushyira imbere ibikenerwa ku isoko ryabwo ry’imbere mu gihugu, ndetse bivugwa ko abatunganya peteroli baho bahagaritse kohereza hanze bimwe mu bicuruzwa bya peteroli byari biteganyijwe mu Kwakira.
Abakoresha mazutu ni bo bashobora kumva cyane ingaruka
Mazutu ni ingenzi cyane mu gutwara imizigo, ubuhinzi n’izindi serivisi, ku buryo kuyigabanyiriza ikoreshwa mu gihe gito bigorana.
Mu gihe Amerika ishaka ko mazutu nyinshi isigara ku isoko ryayo kugira ngo igabanye ibiciro imbere mu gihugu, ibihugu by’u Burayi byo biri kureba uko byakemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ndetse n’uko byabona mazutu ihagije mu gihe isoko mpuzamahanga ryaba rikomeje guhungabana.
Icyemezo cya nyuma cya Amerika ku bijyanye no guhagarika cyangwa kugabanya ibyoherezwa hanze gishobora kugira uruhare rukomeye ku isoko ry’apeteloli ku isi.

Ibitekerezo