Iran ikomeje kwibasira Hormuz.

Text size

Iran imaze ibyumweru irasa indege zitagira abapilote (drones) na misile ku mato atwara ibicuruzwa anyura mu muhora wa Hormuz, nubwo akenshi ibitero byayo bitagera ku ntego, nk’uko byatangajwe n’umukozi w’umutekano wo mu Burengerazuba bw’Isi.

Hafi buri munsi muri Nzeri, ibitangazamakuru byo muri Iran byagiye bitangaza amakuru avuga ko humvikanye ibiturika bivuye mu nyanja, ibintu byafatwaga nk’ikimenyetso giteye impungenge cy’uko ibikorwa bya gisirikare biri kubera mu muhora wa Hormuz.

Ariko ibyo bitangazamakuru ntibyigeze bisobanura neza uwagabaga ibyo bitero, ariko nyuma byaje kumenyekana ko ari Iran ubwayo nk’uko amakuru dukesha The New York Times abivuga.

Amakuru y’ibanga yagejejwe ku kinyamakuru The New York Times n’umukozi w’umutekano wo mu Burengerazuba bw’Isi, wasabye ko atatangazwa amazina kubera ko yavugaga ku bikorwa bya gisirikare, agaragaza ko Iran yagiye irasa buri cyumweru drones na misile nyinshi ku mato atwara ibicuruzwa anyura muri iyo nzira yo mu muhora wa Hormuz. Ibyo bitero byagiye bikorwa ahanini mu buryo butamenyekanye cyane, nubwo akenshi bitageze ku ntego.

Ku wa Gatatu, Umutwe w’Ingabo z’Abayoboke b’Impinduramatwara ya Iran (Islamic Revolutionary Guards Corps – IRGC) wagaragaje ku nshuro ya mbere ko ari wo uri inyuma y’urusaku rw’ibiturika hafi ya buri munsi rwagiye rwumvikana ku nkombe zo mu majyepfo ya Iran. Wavuze ko uri kugaba ibitero ku ntego ziri mu muhora wa Hormuz buri masaha 24.

Umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye televiziyo ya Leta ati: “Turababuza kuhanyura, ariko mu gihe runaka, Amerika ntiyigeze isubiza.”

Ibi bitero bigaragaza ko nubwo kohereza peteroli iva mu Burasirazuba bwo Hagati ijya hanze y’akarere byongeye kwiyongera mu byumweru bishize, ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz bukomeje kuba ingorabahizi kandi buteye impungenge. Iran iracyagerageza gukomeza kugenzura iyi nzira ikomeye, kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye ifite mu rwego rwo gushyira igitutu ku bandi.

Gregory Brew, umusesenguzi w’ibibazo bya Iran muri Eurasia Group, yagize ati: “Ibiganiro nta ho bigana. Nta ruhande na rumwe rurimo kuva ku mwanya warwo. Ni uguhangana gusa.”

Yavuze ko urugomo rukomeje kubera muri iyo nzira “rugaragaza aho impande zombi zihagaze Ati: “nta ruhande rushaka kongera cyane ubukana bw’intambara.” Icyakora, yavuze ko impande zombi zishaka kugenzura iyo nzira y’amazi.

Kuva mu ntangiriro za Kanama, Iran yagiye igaba hafi ibitero 30 bya drones ndetse n’ibitero 10 bya misile zirasa amato buri cyumweru ku mato atwara ibicuruzwa anyura mu Nyanja ya Hormuz, nk’uko ayo makuru y’umukozi w’umutekano wo mu Burengerazuba bw’Isi yagejejwe kuri The New York Times abigaragaza.

Uyu mukozi yavuze ko nibura amato ane atwara ibicuruzwa amaze guterwa na Iran mu minsi 10 ishize.

Imibare yakusanyijwe n’umutwe ukurikirana ibyabereye mu nyanja ukorera mu Bwongereza, ufitanye isano n’Ingabo zirwanira mu Nyanja z’u Bwongereza, igaragaza ko kuva ku wa 10 Nzeri, nibura amato 13, ahanini akaba ari amato manini atwara peteroli, yarashwe ho ibisasu.

Izi raporo zishobora kuba zituzuye kuko zishingiye ku makuru atangwa ku bushake n’abakozi b’amato.

Nubwo izi raporo zitagaragaza uwabaga ari inyuma y’ibitero, impuguke mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja zivuga ko amakuru ari muri izo raporo agaragaza ko ibitero byinshi bishobora kuba byarakozwe na Iran.

Ibitero byo mu muhora wa Hormuz birakomeje nubwo ibyoherezwa hanze bya peteroli iva mu Burasirazuba bwo Hagati byegereje ku rwego byariho mbere y’intambara.

Abasesenguzi bavuga ko kimwe mu byatumye ibyo byoherezwa byongera kwiyongera ari ibikorwa bya gisirikare bya Amerika bigamije kurinda amato ibitero. Ibi bikorwa bisa n’ibyatumye ibihugu bikomeye byohereza peteroli hanze, birimo Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), byongera kohereza ibicuruzwa.

Ayo mato anyura mu mazi y’igihugu cya Oman, ku nzira igenzurwa n’amato ya gisirikare ya Amerika, aba ashyigikiwe n’indege z’intambara za Amerika ndetse na kajugujugu za gisirikare zifite intwaro, zigamije gufasha kurinda amato ibitero.

Hari n’amato amwe azimya ibyuma byayo byerekana aho ari (transponders), kugira ngo ashobore kunyura muri iyo nzira atamenyekanye.

Icyakora, abasesenguzi bavuga ko kurinda ayo mato hifashishijwe ingabo za Amerika bisaba umutungo munini kandi ko bigoye ko byakomeza gukorwa igihe kirekire.

Byongeye kandi, nk’uko Kpler, ikigo gikurikirana ubwikorezi bw’ibicuruzwa, kibivuga, igice kinini cy’ubwiyongere bw’ibyoherezwa hanze muri aka karere gituruka ku nzira z’ubwikorezi zinyura ahandi, bityo zikirinda kunyura mu Nyanja ya Hormuz.

Ana Subasic, umusesenguzi w’ibibazo by’ubucuruzi muri Kpler, yavuze ko kuba amato menshi na peteroli nyinshi biri kunyura muri ako karere ugereranyije n’uko byari bimeze mu ntangiriro z’intambara bidasobanuye ko ubwikorezi busanzwe bw’ibicuruzwa bwagarutse.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati (U.S. Central Command), bushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri aka karere, bwirinze kugira icyo butangaza ku bitero Iran yagabye ku mato anyura muri Nyanja ya Hormuz muri Nzeri.

Pentagoni, ari na wo muyobozi mukuru w’Ingabo za Amerika, ntabwo watangaje ko hari ibitero Amerika yagabye kuri Iran cyangwa ku mato ya Iran kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Ian Ralby, uyobora umuryango udaharanira inyungu Auxilium Worldwide ukora ku bijyanye n’imiyoborere y’ibikorwa byo mu nyanja, yavuze ko kuba Washington isa n’itari gusubiza Iran mu buryo bwa gisirikare kubera ibitero ku mato bishobora kuba bifitanye isano n’uko ubutegetsi bwa Trump bushaka inzira yo kugabanya cyangwa kurangiza iyi ntambara imaze amezi arindwi.

Gregory Brew, umusesenguzi w’ibibazo bya Iran, yavuze ko kuba ibyoherezwa hanze bya peteroli byariyongereye bishobora gutuma ubutegetsi bwa Trump bubona ko nta nyungu nyinshi bwakura mu gusubiza Iran ibitero bya gisirikare.

Kuva Amerika na Israel byagaba ibitero kuri Iran muri Gashyantare bigatangiza intambara, Iran yakoresheje ubushobozi ifite bwo kubangamira ubwikorezi bwo mu muhora wa Hormuz, inzira ikomeye cyane ikoreshwa mu kohereza peteroli na gaz hanze, bityo bigira ingaruka ku bukungu bw’isi.

Mu gusubiza ibyo bikorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ihagarikwa ry’ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse yongera ibihano by’ubukungu kuri Iran, bikomeza gushyira igitutu kuri icyo gihugu.

Perezida Donald Trump yakomeje gushaka guhindura icyerekezo cy’intambara, ayivana ku bikorwa bya gisirikare bikomeye ahubwo yibanda ku gushyira igitutu ku bukungu bwa Iran.

Nubwo ibikomoka kuri peteroli biri kwiyongera, Iran ikomeje kwibasira hormuz,ifoto:The new York times

Ibitekerezo