Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, JD Vance, yatangaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu biganiro igihugu cye kirimo kugirana na Iran bigamije kugera ku masezerano y’amahoro n’umutekano ku bijyanye n’iterambere rya gahunda y’intwaro za kirimbuzi.
Mu ijambo rye, Vance yavuze ko umunsi wabanje wari uw’ingenzi cyane mu biganiro, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo kugera ku bwumvikane. Yagize ati: “Ejo wari umunsi mwiza cyane. Twageze ku ntambwe ikomeye, dukora ibyo twifuzaga gukora.”
Yakomeje avuga ko Iran yemeye kongera kwakira abagenzuzi b’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) mu gihugu cya yo, intambwe yavuze ko ifite agaciro kanini ku mutekano mpuzamahanga no ku baturage b’Amerika.
Vance yavuze ko iki cyemezo ari intangiriro y’inzira iganisha ku guhagarika burundu gahunda y’intwaro za kirimbuzi muri Iran, ibintu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifata nk’ingenzi mu kurinda amahoro n’umutekano ku rwego rw’isi.

Ibitekerezo