Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kuri iki Cyumweru hateganyijwe gusinywa amasezerano hagati ya Amerika na Iran agamije guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati no kongera gufungura inzira y’amazi ya Hormuz ifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bw’isi.
Gusa Iran ntiraremeza ku mugaragaro ko izashyira umukono kuri ayo masezerano, ndetse ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko icyemezo cya nyuma kitarafatwa.
Aya masezerano aje nyuma y’icyumweru cyaranzwe n’imirwano hagati ya Iran ku ruhande rumwe n’Amerika na Israel ku rundi. Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje gutanga icyizere, haracyari impaka ku ngingo zirimo gahunda ya nikleyeri ya Iran, ivanwaho ry’ibihano, igenzura ry’inzira ya Hormuz n’uruhare rwa Liban.
Trump yavuze ko Iran itagishaka intwaro za nikleyeri kandi ko Hormuz izafungurwa ku bwato bwose amasezerano akimara gusinywa. Ku ruhande rwa Iran, ubutegetsi bwatangaje ko amasezerano ashobora kugerwaho mu minsi iri imbere, ariko ntibwavuze ko bizaba kuri iki Cyumweru.
Hagati aho, Qatar na Pakistan bakomeje ubuhuza, aho intumwa za Qatar zamaze kugera i Tehran. Muri Iran kandi hari bamwe mu bahezanguni batavuga rumwe n’ayo masezerano, ndetse habaye imyigaragambyo yamagana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Mu gihe ibiganiro bikomeje, Israel yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Beyrouth muri Liban nyuma yo kuvuga ko drones zaturutse muri Liban zinjiye ku butaka bwayo. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ibyo bitero byari igisubizo ku bikorwa bya Hezbollah ishyigikiwe na Iran. Iran yari yaraburiye Israel ko kwibasira Beyrouth ari umurongo utagomba kurengwa.
Intambara yatangiye nyuma y’ibitero by’Amerika na Israel byo ku wa 28 Gashyantare, imaze guhitana abantu ibihumbi byinshi cyane cyane muri Iran na Liban, aho Liban ivuga ko abantu barenga 3.700 bamaze kugwa mu bitero bya Israel kuva muri Werurwe. Trump kandi ategerejwe mu nama ya G7 mu Bufaransa, aho azahura n’abayobozi banenze ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’isi.

Ifoto: AFP / Ibrahim Amro
Ibitekerezo