Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero cyise ibyo kwirwanaho kuri Iran, aho kivuga ko cyasenye misile za “ballistique” ndetse na “drones’ byari byoherejwe kugaba ibitero ku mato no ku bihugu byo mu karere k’Ikigobe.
Ishami rya gisirikare ry’Amerika rishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) ryavuze ko ibyo bitero byibasiye ikirwa cya Qeshm giherereye mu muhora wa Hormuz. Ryasobanuye ko byari igisubizo ku bikorwa bya Iran yari iri gutegura byo kugaba ibitero muri ako karere.
Ku ruhande rwa Iran, yatangaje ko na yo yagabye ibitero byo kwihorera ikoresheje misile na drones, yibasira ibirindiro by’ingabo z’Amerika ndetse n’indege za kajugujugu za yo ziri mu gihugu kimwe cyo muri ako karere.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro byo kongera agahenge hagati y’impande zombi bikomeje kudindira, ndetse n’imishyikirano yari igamije guhagarika intambara imaze amezi menshi itaratanga umusaruro mu minsi ishize.
CENTCOM yavuze kandi ko igitero cyagabwe ku kirwa cya Qeshm cyari kigamije gusenya ikigo cya gisirikare cya Iran gishinzwe kugenzura no kuyobora ibikorwa by’ingabo ku butaka.
Yanatangaje ko ingabo z’Amerika zarashe zikanahanura drones eshatu z’intambara zoherejwe na Iran, zari zerekeje ku mato y’abasivile yavaga cyangwa yinjira muri ako karere anyura mu nzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Hagati aho, Ingabo zidasanzwe zirinda ubutegetsi bwa kisilamu muri Iran (IRGC) zaburiye Amerika ko ihungabanywa iryo ari ryo ryose ry’umuhora wa Hormuz ryagira ingaruka zikomeye ku ngabo za yo n’inyungu za yo muri ako karere.

Ibitekerezo