Amerika: Trump, yanenze ibitangazamakuru.

Text size

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze ibitangazamakuru byahisemo kutagira uruhare mu gutangaza uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, muri iki gihe hakomeje impaka zikomeye nyuma y’uko White House ibujije bamwe mu banyamakuru kuyinjiramo.

Amakuru dukesha Newsweek avuga ko Mu cyumweru gishize, White House yabujije abanyamakuru b’ibitangazamakuru birimo CNN, Politico na MS NOW kwinjira muri iyo nyubako, nyuma y’uko Trump abishinje gutangaza “amakuru y’ibinyoma.” Nyuma yaje no kuvuga ko uburyo ibyo bitangazamakuru bitangaza amakuru bushobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Nyuma y’icyo cyemezo, ibitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika, birimo Fox News, byahagaritse by’agateganyo gutangaza amakuru ajyanye n’ibikorwa bya White House, mu rwego rwo kwamagana icyo cyemezo.

Mu gusubiza ibyo bikorwa byo kwanga gutangaza ibirori, Trump yanditse kuri Truth Social ku wa Kane Ati: “Ibipimo by’abareba CNN na MSDNC byaragabanutse cyane. Impamvu nyamukuru ni uko nta cyizere bifitiwe!”

Trump yakomeje avuga ko ibyo bitangazamakuru bihora bivuga nabi ku muntu watsinze amatora, avuga ko ari we watsinze ku bwiganze bukomeye, harimo gutsinda muri leta zose uko ari zirindwi zari zitegerejwe cyane mu matora, amajwi rusange y’abaturage ndetse no mu ntara nyinshi.

Yongeyeho ko gukundwa kwe kwiyongereye kubera ibyo yavuze ko ari intsinzi idasanzwe igihugu cya Amerika kiri kugeraho ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu imbere.

Trump kandi yavuze ko CNN na MSDNC banze gutangaza kimwe mu birori bikomeye byabereye muri White House, ari byo kwakira Perezida Xi Jinping n’umugore we, Madamu Peng Liyuan.

Trump yagize ati: “Uyu munsi, CNN na MSDNC, kugira ngo berekane uburyo ari ibitangazamakuru by’ibinyoma, banze gutangaza kimwe mu birori bikomeye kandi byiza byabaye mu myaka myinshi, ari byo kwakira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping n’umugore we, Madamu Peng.”

Trump mu kiganiro na Xi Jimping cyabereye muri white house,ifoto:Newsweek.

Yavuze ko ibyo birori byari byiza cyane kandi ko byari bikwiye gutambutswa kuri televiziyo, ariko ko ibyo bitangazamakuru byanze kubitangaza kubera ko nk’uko Trump abivuga, bitifuzaga ko abantu baha agaciro cyangwa ngo bashimire ibikorwa bye.

Trump yavuze ko ari yo mpamvu avuga ko ibyo bitangazamakuru bifite umubare muto w’ababireba.

Umucamanza yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya White House.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Umucamanza w’Urukiko rw’Akarere ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Timothy JamesKelly, yatanze icyemezo gihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya White House cyo kubuza ibyo bitangazamakuru gukorera muri iyo nyubako.

Iki cyemezo cyatanzwe mu gihe hakomeje urubanza rwazanywe n’ibitangazamakuru byari byabujijwe, birimo CNN, Politico na MS NOW.

Ibirori byo kwakira Xi Jinping ntibyanyujijwe kuri televiziyo

Ku mugoroba wo ku wa Kane, muri White House habereye ifunguro rya Leta ryateguwe mu rwego rwo kwakira Perezida Xi Jinping.

Icyakora, nta na kimwe mu bitangazamakuru bikomeye bya televiziyo muri Amerika cyanyujije ibyo birori imbonankubone, nyuma y’uko White House yanze ko umunyamakuru wa CNN ahabwa uburenganzira bwo kubitangaza.

Trump yakiriye Xi, Jimping muri white house,ifoto: Newsweek

Ibitekerezo