Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gushyigikira Viktor Orbán, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU), yateje impaka zikomeye, cyane cyane mu Burayi.
Nk’uko ikinyamakuru The Wall Street Journal cyabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, bamwe mu bayobozi bo muri guverinoma ya Perezida Donald Trump begereye Orbán bamugezaho icyo gitekerezo.
Orbán ashobora guhatanira gusimbura António Guterres, uzasoza imyaka icumi ayobora Loni mu mpera z’uyu mwaka wa 2026. Icyakora, icyo kinyamakuru cyagaragaje ko umugambi wo gushyigikira kandidatire ye utaremezwa burundu.
Amakuru cyahawe n’abantu bo mu bihugu bitatu avuga ko Orbán ashobora no gushyigikirwa n’Ubushinwa n’Uburusiya. Ibyo bihugu, hamwe n’Amerika, Ubufaransa n’Ubwongereza, ni byo bifite imyanya ihoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni n’ububasha bwo kuburizamo imyanzuro hakoreshejwe “veto”.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni ashyirwaho n’Inteko Rusange, hashingiwe ku mukandida watanzwe n’Akanama k’Umutekano. Bityo, kimwe muri ibyo bihugu bitanu gishobora kuburizamo kandidatire kidashyigikiye.
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, ari mu bahise banenga ayo makuru. Yagereranyije icyo gitekerezo n’ibihuha byari byaravuzwe ko Orbán ashobora kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, avuga ko byombi abibona nk’ibidafite ishingiro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radosław Sikorski, na we yatangaje ko atiteze ko igihugu cye cyashyigikira Orbán kuri uwo mwanya.
Mugenzi we wa Ukraine, Andriy Sybiha, yakoresheje imvugo y’ubusembwa, avuga ko Orbán ashobora kujyana muri Loni ubuhanga bwo gukoresha veto no gushyira igitutu ku bandi, amushinja kuba yarakoresheje ubwo buryo mu kudindiza ibyemezo bikomeye by’Ubumwe bw’Uburayi.
Umunyamakuru w’Umufaransa, Pierre Haski, uyobora Inama y’Ubutegetsi y’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, RSF, yasabye Ubufaransa kuzaburizamo iyo kandidatire niramuka itanzwe.
Yavuze kandi ko amakuru y’uwo mugambi atuma uruzinduko Orbán yagiriye i Paris ku wa 23 Ukwakira 2026 rurushaho kwibazwaho.
Kathleen Van Brempt, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, yanenze bikomeye icyo gitekerezo. Yashinje Orbán kuba yarabangamiye demokarasi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’inzego z’ubutabera muri Hongiriya.
No muri Amerika, umudepite Don Bacon yavuze ko gushyigikira Orbán ku buyobozi bwa Loni byaba ari amahitamo mabi cyane.
Nubwo hari abayamagana, amakuru ya The Wall Street Journal agaragaza ko icyo gitekerezo gifatanwa uburemere na bamwe mu bayobozi b’Amerika. Umwe muri bo yavuze ko Orbán ari umukandida wifuzwa cyane n’abashyigikiye umurongo wa politiki wa Trump uzwi nka MAGA.
Bamwe mu bayobozi b’Amerika banavuze ko ashobora kubona amajwi umunani mu Kanama k’Umutekano, mu gihe hakenewe nibura icyenda, kandi nta gihugu gifite umwanya uhoraho cyakoresheje veto.
Orbán wayoboye Hongiriya kuva mu 2010 kugeza mu 2026, yakunze kugirana amakimbirane n’ubuyobozi bw’Ubumwe bw’Uburayi. Mu gihe cye ku butegetsi, yanenzwe kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubw’inzego z’ubutabera, ndetse no guhindura Itegeko Nshinga mu buryo bwashimangiraga ubutegetsi bwe.

Ifoto: Associated Press/John McDonnell
Ibitekerezo