Inama Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiranye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari ifite intego imwe y’ingenzi ku ruhande rw’u Bushinwa.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Ubushinwa buzi ko Amerika ishaka kubuza cyangwa kugabanya izamuka ryabwo nk’igihangange ku isi, ni yo mpamvu bushaka ko Washington itabungamira u Bushinwa, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga na Taiwan.
Kuri uru ruzinduko, nubwo Trump yakiriye Xi Jinping mu buryo bw’akataraboneka, Perezida w’u Bushinwa ntiyabonye ibyo yashakaga byose.Amasezerano y’agahenge mu ntambara y’ibiciro by’ibicuruzwa hagati y’Amerika n’u Bushinwa, yari yatumye ibihugu byombi bihagarika kongera imisoro ku bicuruzwa bya buri ruhande, yongerewe igihe cy’amezi make.
Yari ateganyijwe kurangira mu Gushyingo, ariko yongerewe kugeza muri Mutarama.U Bushinwa bwari bwizeye ko aya masezerano azongerwa nibura umwaka umwe, kugira ngo Xi Jinping abashe gukomeza kuyubakiraho mu gihe gisigaye cy’ubuyobozi bwa Trump.
Ibi bivuze ko ibibazo bikomeye birimo: imisoro ku bicuruzwa, ubushobozi bw’u Bushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro adasanzwe (rare earths), ndetse no kubona ibyuma by’ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru bikorerwa muri Amerika, byongeye gusubizwa mu biganiro bizakomeza.
Ibi bigaragaza ko Amerika ishaka ko u Bushinwa bubanza gukora byinshi mu kubahiriza ibyo impande zombi zumvikanyeho, mbere y’uko Amerika itanga inyungu z’igihe kirekire.
Ubukungu bw’u Bushinwa buracyafite ibibazoIkindi kibazo Xi Jinping ahanganye na cyo ni uko ubukungu bw’imbere mu gihugu bufite ibibazo.
Nubwo u Bushinwa bukomeje kohereza hanze ibicuruzwa byinshi ku rwego rwo hejuru, abaturage babwo ntibakoresha amafaranga menshi nk’uko byari bisanzwe.
Ubushomeri mu rubyiruko buracyari ikibazo gikomeye, mu gihe ibiciro by’amazu byagabanutse.
Ibi bifite ingaruka zikomeye kuko hafi 80% by’Abashinwa bafite amazu yabo.Ubucuruzi mpuzamahanga burimo gufasha ubukungu bw’u Bushinwa gukomeza gukura, ni yo mpamvu kubona amasoko yo hanze ari ingenzi cyane kuri Xi Jinping.
Xi akeneye kurinda ibicuruzwa by’u Bushinwa ku masoko mpuzamahanga kugira ngo bidahura n’imisoro iremereye nk’iyo Amerika yashyizeho umwaka ushize.
Taiwan ikomeje kuba ikibazo gikomeyeKu kibazo cya Taiwan, Xi Jinping yongeye kugaragaza ko kugurisha intwaro kwa Amerika kuri Taiwan ari umurongo utagomba kurengwa ku Bushinwa.
Amerika isabwa n’amategeko guha Taiwan ibikoresho biyifasha kwirinda, nubwo u Bushinwa bwo bubona Taiwan nk’igice cyabwo.
Muri Gicurasi, Xi yaburiye Trump ko gukemura nabi ikibazo cya Taiwan bishobora gutuma Amerika n’u Bushinwa “bihangana cyangwa bikagera no ku ntambara.”
Nyuma yaho Trump yasubitse kwemeza gahunda yo guha Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 14 z’amadolari, avuga ko ibyo bishobora kuba ikintu cyiza mu biganiro n’u Bushinwa.
Birashoboka ko Xi Jinping yakoresheje uwo mwanya mu biganiro, asaba ko Amerika igabanya ubufasha iha Taiwan kugira ngo hagabanywe ibyago by’intambara.
Ku wa Kane, Xi yongeye kuvuga ko yifuza ko Amerika ikomeza kugira “umwanya ukwiye” wo kurwanya ubwigenge bwa Taiwan ariko Trump, uri gushyirwaho igitutu na bamwe mu banyapolitiki bo mu mashyaka yombi muri Amerika ngo akomeze gushyigikira Taiwan, ntaravuga ku mugaragaro icyo atekereza ku magambo ya Xi.
Amerika n’u Bushinwa banaganiriye ku buhanga bwa AIAbayobozi bombi banaganiriye ku bwenge buhangano (AI), ariko ntibiramenyekana niba hari ibyo bumvikanyeho mu rwego rwo kugenzura ikoreshwa ry’ubu buhanga.
Abantu benshi bari bategereje kureba niba bari gufata imyanzuro ifatika kuri AI, nko gutegura inama yihariye ku mutekano w’ubwenge buhangano.
Ibi byari bikomeye cyane nyuma y’inyandiko yanditswe na Dario Amodei, umuyobozi mukuru w’ikigo Anthropic, yasabaga ko iterambere rya AI rigabanywa kugira ngo rirusheho kuba rifite umutekano.
Hari kandi umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’umutekano wa AI wari wavuze ko hari amahirwe arenga 10% y’uko AI ishobora guteza ikibazo gikomeye cyane cyatuma abantu bacika ku isi.Xi yavuze ko ari ngombwa ko AI “iguma buri gihe igenzurwa n’abantu.”Ariko nta bindi byinshi byatangajwe kuri icyo kibazo.
Trump we aheruka kuvuga ko ubwoba bw’uko AI ishobora gutuma abantu bacika ku isi ari “uburiganya” cyangwa ikintu kidafite ishingiro.
Ikintu gikomeye Xi ashobora kuba yungutseNubwo Xi atabonye ibyo yashakaga byose mu biganiro, imwe mu nyungu zikomeye u Bushinwa bwabonye ishobora kuba uko yakiriwe mu ruhame.
Trump yakiriye Xi ku kibuga cy’indege, habaho ibirori bikomeye ndetse na banquet yo ku rwego rwa Leta.
Mu Bushinwa, uburyo Xi yakiriwe bwakiriwe neza n’abantu benshi kuko bwamufashije kugaragara nk’umuyobozi uri ku rwego rumwe na Trump.
Ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa hakwirakwijwe n’amafoto agereranya aba bayobozi bombi.
Umubano uracyarimo irushanwa rikomeyeTrump yavuze ko we na Xi bafite “ubucuti bukomeye cyane.” Ariko ku ruhande rwa Xi Jinping, intego irenze ubwo bucuti ni gushimangira umwanya w’u Bushinwa nk’igihangange ku isi kiri ku rwego rwo kungana na Amerika.

Ibitekerezo