Amerika yafatiye ibihano umuyobozi wa FDLR n’uwa M23

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize ibihano ku bayobozi babiri bakomeye bo mu mitwe yitwaje intwaro FDLR na M23, ishinjwa kugira uruhare mu gukomeza umutekano muke n’intambara bimaze igihe byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, Ibiro bya Minisiteri y’Imari y’Amerika bishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC) byatangaje ko byafatiye ibihano Gustave Kubwayo, uvugwa nk’umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye muri FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Amerika yanashyize ku rutonde rw’abafatiwe ibihano John Imani Nzenze, usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ndetse n’umukuru w’ubutasi wa M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Mu gusobanura impamvu y’ibi bihano, Amerika yavuze ko FDLR na M23 zashinjwe kwigarurira ibice by’ubutaka ku ngufu no kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo birimo n’iyicwa ry’abasivile.

Ibi bihano bivuze ko imitungo yose ndetse n’inyungu z’aba bantu zaba ziri muri Amerika cyangwa zigenzurwa n’abaturage ba yo zihita zifatirwa kandi zikabuzwa gukoreshwa.

U Rwanda rumaze igihe rushinja Leta ya RDC gukorana no gufasha FDLR, umutwe Kigali ivuga ko ugizwe n’abahoze mu ngabo za leta n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rundi ruhande, RDC ndetse n’impuguke za Loni zishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye by’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Minisitiri w’Imari w’Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kongera ibibazo by’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse bikabangamira umutekano n’inyungu z’Amerika muri aka karere.

Yagaragaje ko ibi bihano bigamije gushyigikira inzira y’amahoro no gufasha guhagarika imirwano ikomeje kumena amaraso. Yanahamagariye u Rwanda na RDC guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose buhabwa imitwe yitwaje intwaro, hubahirizwa amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byagiranye mu mpera za 2025 ku bufasha bw’Amerika.

Nubwo Amerika n’ibindi bihugu byagiye bifatira ibihano abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, kugeza ubu iyo ntambara n’ibikorwa by’urugomo bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

John Imani Nzenze (ugaragara ku ifoto imbere) ni umwe mu basirikare bakuru ba M23 bazwi cyane. (Ifoto yakuwe kuri Facebook)

Ibitekerezo